USA: Umuryango wa Col Patrick Karegeya umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Nyakwigendera Col Patrick Karegeya; umugore, n’abana be batatu; Elvis, Portia na Richard, umaze imyaka usaba ubuhungiro nk’impunzi za politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko amaso akomeje guhera mu kirere nyuma y’aho bangiwe inshuro irenze imwe babwirwa ko nta kibazo bagira mu Rwanda nyuma y’uko se yapfuye. Biravugwa ko batangiye gusaba mu 2011.

[ad id=”44145″]

Nk’uko amategeko agenga abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga, kugira ngo ibone ubuhungiro , impunzi igomba kuba yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku bwoko, ubwenegihugu, iyobokamana, ibitekerezo bya politiki no mu mibanire mu itsinda runaka.

Impunzi ishobora kuvuga ko ihunze igeze muri Amerika cyangwa igasaba ubuhungiro iri ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyo usabye ubuhungiro, hari inyandiko y’amapaji 26 igomba kuzuzwa; irimo paji 14 z’amabwiriza na 12 z’amakuru uba ugomba gutanga. Iyo usabye rero ubazwa ibibazo birimo nko kumenya niba utinya kugirirwa nabi cyangwa gukorerwa iyicarubozo mu gihugu cyawe cyangwa mu kindi gihugu. Ibi kandi byuzuzwa n’umukozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Mu busabe bwose bwatangwa, ngo ubugera kuri 29% nibwo bwemererwa ubuhunzi mu gihe iyo byanze ikiba gisigaye haba harimo no gusubizwa aho waturutse.

Umuhungu wa Karegeya witwa Elvis Karegeya uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari n’umunyeshuri muri Middle Tennessee State University (MTSU), avuga ko bari mu gihirahiro agira ati: “ Sinkiri umuturage w’u Rwanda, ariko nta nubwo ndi umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika .”

elvis2-938x535
Elvis Karegeya, umuhungu mukuru wa Col Patrick Karegeya

Uyu muhungu wa Karegeya mu kiganiro yahaye urubuga rw’iyi kaminuza yigamo, yatangaje ko ababazwa no kubona abantu bafata nabi impunzi.

Yagize ati: “ Abantu ntabwo biruka bambuka imipaka bishimisha. Utekereza ko abo bantu baba bahunga iki? Iyaba aba bantu bari bafite ubuzima bwiza, ntibakaje hano .”

[ad id=”44145″]

Tubibutse ko nyuma yo gufungwa ashinjwa kutubaha abamukuriye no guta akazi ndetse akamburwa ipeti rya Colonel mu 2006, Patrick Karegeya yafunguwe mu 2007 ahita afata iy’ubuhungiro muri Afurika y’Epfo.

Kuwa 01 Mutarama 2014, Patrick Karegeya yaje gusangwa na mwishywa we muri hotel yo mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo yishwe bigaragara ko habayeho guhangana ariko nta kindi kintu cyabuze mu cyumba.

patrick-karegeya
Col. Patrick Karegeya

Uyu muryango wa Karegeya washinjije leta y’u Rwanda kugira uruhare mu rupfu rwe.

Uyu muhungu wa Karegeya akaba avuga ko baramutse bimwe ubuhungiro ahubwo bakagarurwa mu Rwanda, atinya ko nabo bahura n’akaga.

elvis3

Nubwo uyu muhungu akomeje amasomo ye, ategereje icyemezo kizava ku mucamanza ushinzwe ibibazo by’abinjira n’abasohoka muri Memphis, ariko uyu muryango ukaba wari warigeze guhakanirwa guhabwa ubuhungiro.

Iyi nkuru ivuga ko nyuma y’urupfu rwa se, abayobozi mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bavuze ko abasigaye mu muryango wa Karegeya batakiri mu kaga, ariko bahabwa amahirwe y’icyo bita Withholding of Removal, aho uwaka ubuhungiro ahabwa amahirwe yo kugaragaza byibuze ku rugero rwa 50% ko ageze iwabo yakorerwa ihohoterwa ritandukanye twavuze haruguru. Ubu bwoko bw’ubuhungiro ntabwo ariko bukwemerera kugira green card, kuba wabona ubwenegihugu, kugenda mu mahanga, kandi buba bushobora gukurwaho igihe cyose ibintu byarushaho kumera neza iwanyu.

Ibi ariko umuryango wa Karegeya warabyanze kuko ubwoko bw’ubuhungiro wifuza ari ubwabemerera gutura mu gihugu burundu n’amahirwe yo gusaba ubwenegihugu mu myaka micye, ibintu ngo Withholding of Removal idatanga. Elvis rero akaba avuga ko abayeho nta burenganzira bwo kuba muri iki gihugu buhoraho afite kandi akaba atanemerewe kugisohokamo.

284593_zyk30dwq
Elvis, umufasha wa Karegeya, Portia na Richard

Kuwa 07 Ukuboza nibwo uyu muryango wongeye kumvwa muri Memphis ariko na none wongera guhabwa Withholding of Removal na none urayanga. Ngo barashaka kuba abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabyo guhora bavugurura ibyangombwa buri mwaka.

Elvis agira ati: “ Umunyamategeko wanjye yarambwiye, ahari uzashake umugore. Byo bishobora gufasha

[ad id=”44145″]

Kuwa 22 Gashyantare, na none Elvis n’umuryango we bongeye kwimwa ubuhungiro muri Amerika. Uyu muryango warajuriye, ariko ngo ubu bujurire bwo mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bufata umwaka wose.

Mu gihe bagitegereje icyemezo bazafatirwa nyuma yo kujurira, uyu muryango ukaba ukomeje kubaho mu gihirahiro ari nako uhindura ibyangombwa ukoresha buri mwaka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *