USA: Uwishe umwana w’umwirabura amurashe mu 2012 arateganya no kugira umuraperi Jay-Z ibiryo by’ingona

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa George Zimmerman, wishe arashe umusore w’umwirabura w’imyaka 17 witwa Trayvon Martin mu 2012, kuri ubu biravugwa ko yatangaje ko azakubita umuraperi Jay-Z yarangiza akamugaburira ingona.

Biravugwa ko uyu muraperi, Jay-Z, arimo gukora filimi mbarankuru y’ibice 6 yitwa “ The Trayvon Martin Story ” ivuga ku iyicwa rya Martin. Ikinyamakuru The Blast kikaba kivuga ko uyu George Zimmerman yagaragaje umujinya avuga ko bamwe mu bari gutunganya iyi filimi basuye ababyeyi be na nyirarume mu ngo zabo bakabasaba kugira icyo bavuga imbere ya za camera. Ibi Zimmerman akaba yarabifashe nko kumujujubya ahita atangaza ko azakubita Jay-Z akamugaburira Ingona zizwi nka Alligators.

Mu kiganiro yagiranye na The Blast, Zimmerman akaba yaciye amarenga ku iyicwa rya Martin agira ati: “ Nzi uko ngenza umuntu unkinisha kuva muri Gashyantare 2012 ”. Muri uyu mwaka n’uku kwezi akaba ari bwo yishe Martin.

trayvon martin
Trayvon Martin wishwe na Zimmerman amurashe ku myaka 17

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bivugwa ko Zimmerman yari umwe mu banyerondo b’agace ubwo yarasaga Martin mu 2012. Icyo gihe yireguye avuga ko uyu mwana w’umwirabura yamugabyeho igitero bikaba ngombwa ko amurasa yirwanaho. Ni mu gihe nyamara Martin nta ntwaro yari afite ubwo yicwaga.

Zimmerman yaje guhanagurwaho icyaha cyo kwica Martin muri Nyakanga 2013 bituma urupfu rw’uyu mwana ruteza impaka ku buhubutsi bw’igipolisi ndetse bituma havuka hashtag ya #BlackLivesmatter kuri twitter.

george zimmerman 4 12 12 2
Zimmerman (hagati) ubwo yari mu rukiko

Nyuma yo kumva ibyatangajwe na Zimmerman kuri Jay-Z, umuraperi Snoop Dogg bivugwa ko nawe ari mu bantu Zimmerman arambiwe, yahise ajya kuri instagram agira ati: “ Nihagira umusatsi umwe ukorwa ku misatsi ya Jay-Z, ubwo nibwo impinduramatwara izagaragara kuri za televiziyo ”. Ni mbere yo gukomeza agira ati: “ Trayvon Martin yaragiye ariko ntiyibagiranye ”.

Iyi filimi mbarankuru Jay-Z arimo gutunganya ishingiye ku bitabo bibiri:Suspicion Nation cy’umunyamategeko Lisa Bloom, na Rest in Power: The Enduring Life of Trayvon Martin, cyanditswe n’ababyeyi ba Martin.

Igitabo cya Bloom gisobanura birambuye ibyo yabonye mu rubanza rwa Zimmerman n’icyo atekereza cyatumye uyu mugabo agirwa umwere, mu gihe igitabo Rest in Power gisobanura ubuzima bwa Martin. Biteganyijwe iyi filimi ya Jay-Z izajya ku mugaragaro mu mwaka utaha wa 2018.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *