USA yafatiye ibihano abantu 14 bashinjwa gufasha no gukorana n’umutwe wa Al Shabaab

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, Guverinoma ya Amerika yafatiye ibihano abagabo 14, harimo batandatu yavuze ko bari mu muyoboro wagize uruhare mu kugurira intwaro, guha amafaranga no gushakira abarwanyi umutwe wa Al Shabaab .

Mu ijambo rye, Brian Nelson, umunyamabanga wungirije w’ikigega cya Leta ushinzwe iterabwoba n’ubutasi mu by’imari, yagize ati: “Isanduku ya Leta yibanze ku kumenya no guhungabanya imiyoboro itemewe ya al Shabaab ikorera muri Afurika y’iburasirazuba.” “Tuzakomeza gufata ingamba zo kurwanya magendu y’intwaro no gukusanya inkunga ya al Shabaab n’andi mashami ya (al Qaeda).”

Ikigega cya Leta cyafatiye ibihano abantu batandatu; Abdullahi Jeeri, Khalif Adale, Hassan Afgooye, Abdikarim Hussein Gagaale, Abdi Samad na Abdirahman Nurey.

Bose bagenwe hakurikijwe Iteka nyobozi 13224, ryibasira imitwe y’iterabwoba n’abayishyigikiye nk’uko tubikesha USNews.

Cyafatiye ibihano kandi abagabo batatu; Mohamed Hussein Salad, Ahmed Hasan Ali Sulaiman Mataan na Mohamed Ali Badaas, bashinjwa kuba mu ihuriro ricuruza Al Shabab intwaro mu buryo bwa magendu rikorera muri Yemeni.

Aba nyuma bafatiwe ibihano ni abantu batanu bafite inshingano mu buyobozi bwa al Shabaab ari bo; Mohamed Mire, Yasir Jiis, Yusuf Ahmed Hajji Nurow, Mustaf ‘Ato, na Mohamoud Abdi Aden.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *