Leta Zunze za Amerika zivuga ko zishimiye itangazo rya komisiyo y’ amatora(CENI) ryemeje ko Perezida Joseph Kabila azava ku butegetsi kugeza mu mpera z’ umwaka wa 2018 ubwo hazaba amatora.
Ibi byashimangiwe n’ Umuvugizi wa Leta Zunze za Amerika, Heather Nauert ubwo yagiraga ati “Ni ngombwa ko Perezida Kabila yubahiriza Itegekonshinga akamenya ko nyuma y’ amatora azava ku ntebe nk’ uko byemejwe ko atazarenza Ukuboza 2018”.
Yakomeje agira ati “Komisiyo y’ amatora, Guverinoma, amashyirahamwe agize sosiyete sivile ndetse n’ abaturage ba Congo muri rusange bagomba gukorera hamwe kugira ngo bubahirize amasezerano y’i
Saint-Sylvestre yashyizweho umukono mu Ukuboza 2016″.
Kuri iyi ngingo kandi, Leta Zunze za Amerika zashimangiye ko Perezida Joseph Kabila agomba kubahiriza Itegekonshinga kugira ngo atazibeshya ngo arihindure agamije kwiyongera manda ya 3 nk’ uko byatangajwe na Radiyo Okapi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta Zunze za Amerika kandi ziyemeje gukorana na Leta ya Kabila ariko zisaba Guverinoma y’ iki gihugu gushyira mu bikorwa ingamba zatuma umwuka mwiza urangwa mu baturage, kurekura imfungwa za politiki no kurwanya iterabwoba rikomeje kuvugwa muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo.
Ibi Leta Zunze za Amerika ibivuga kuko izi neza ko abanye Congo bafite inyota ya Demokarasi ndetse bakaba banifuza abayobozi bashya nk’ uko byatangajwe na Ambasaderi wa Leta Zunze za Amerika muri Loni, Nikki Haley.
Leta Zunze za Amerika ziyemeje na none kuzarushaho kunoza imikoranire na DRC, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU), Abafatanyabikorwa mpuzamahanga n’ abo mu karere ndetse na Monusco mu rwego rwo gufasha abanyekongo miliyoni 45 kuzitabira amatora ya perezida wa Repubulika ateganyijwe mu Ukuboza 2018.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


