Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusubira ku meza y’ibiganiro, mu rwego rwo gushakira umuti amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.
Washington yatanze ubu busabe biciye mu ntumwa yayo mu muryango w’Abibumbye, Linda-Thomas Greenfield; mu ijambo yagejeje ku kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.
Byari nyuma y’uko aka kanama kari kamaze gutora umwanzuro wongera mu gihe cy’umwaka umwe ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO).
Uwo mwanzuro watowe nyuma y’iminsi ine i Luanda hasubitswe inama yagombaga kuhahuriza ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC; nyuma y’uko ibihugu byombi binaniwe kumvikana ku ngingo yo kuba Kinshasa yajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23.
Nyuma y’isubikwa ry’iyo nama imirwano ikaze yakomeje gusakiranya M23 n’Ingabo za Leta ya Congo muri Teritwari ya Lubero; aho impande zombi zimaze ibyumweru birenga bitatu zirwanira.
Amerika biciye mu ntumwa yayo muri Loni yagaragaje ko yababajwe no kuba Perezida Paul Kagame “yaranze kwitabira inama y’inyabutatu ku mahoro ku wa 15 Ukuboza”; ibyo ivuga ko byatumye hatakara amahirwe yo kugera ku mahoro ndetse no gushyira iherezo ku makimbirane amaze igihe.
Washington yasabye u Rwanda na Congo kongera guhurira ku meza y’ibiganiro vuba bishoboka.
Iti: “Turasaba abayobozi ba RDC n’u Rwanda kongera guterana vuba babifashijwemo na Angola…Turabasaba bose kugaruka ku meza bakemeranya kugira icyo bakora ku ngamba zikwiye mu rwego rwo gukemura aya makimbirane, ndetse bakanabiba imbuto y’amahoro arambye.”
Amerika ivuga ko n’ubwo hakiri ubwumvikane buke kuva muri Nyakanga hari ibyo Kinshasa na Kigali bari bamaze kugeraho, birimo isinywa ry’amasezerano y’agahenge ndetse no gushyiraho itsinda rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ryayo.
Washington kandi ivuga ko kuri ubu hari gushakwa ibisubizo bigamije “gusenya FDLR, gutangira gucyura RDF ndetse no gutangira imishyikirano na M23.”



3 Responses
ko Amerika itraganira se n’Uburysiya? mwagiye muduha amahoro ariko?
Ariko se amercan izacyura RDF iyivane mu Rwanda izayijyana hehe n’ibanze yumvikane na valdimir putin bahe amahoro ukrain
Jye ndababara cyane iyo amercan ishoza intambara nyinshi kw’isi ibi yarangiza ikajya gushaka kwerekana ko ikunda amahoro cyane birababaje
Urugero: mu 1945 muri afghanistan CIA yakoze traning muri pakistan y’umutwe w’amabandi binjira muri afghanstan batangira kwiba kwica abantu barangiza bakababeshya ko bikorwa na USSR bahitamo kubahimbira umutwe bise MUJAHEDIN ugamije kwica abantu bo muri USSR, ibyabaye kuri SADAM Houssen murabizi ‘kadaph murabizi ibirimo kubera ukrain, Sudan ya ruguru mwese murabizi nibareke kugumya kuragira isi