USA yemeje ko yivuganye icyihebe gikuru cya Al Qaeda

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kivuga ko tariki ya 20 Nzeri 2021 cyivuganye icyihebe gikuru cy’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda cyitwa Salim Abu-Ahmad.

Salim wari ushinzwe gutegura ibikorwa bya Al Qaeda, ibikorwa by’iterankunga no kwemeza ibitero bigomba kugabwa mu karere k’ikigobe cya Perse, yiciwe mu gitero cya drone hafi y’agace ka Idlib muri Syria.

Ubwo iyi drone yagabaga iki gitero, ntabwo byahise byemezwa ko ari Salim wishwe. Icyo gihe ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press byatangaje ko igisasu cyakubitiye imodoka mu karere k’amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Syria kagenzurwa na Al Qaeda, umuntu umwe warimo arapfa.

Fox News ivuga ko umuryango ushinzwe kurengera abasivili muri Syria uzwi nka White Helmets waje kwemeza ko umurambo w’umuntu utari wakamenyekanye wakuwe mu modoka ku muhanda uhuza Idlib na Binnish.

Umuugizi w’ingabo za USA zirwanira mu mazi muri aka karere, Lt. Josie Lynne Lenny yavuze ko inimenyetso byerekanye ko uyu muntu wiciwe muri iyi modoka ari Salim. Ati: “Ibimenyetso by’ibanze byerekana ko twarashe umuntu twari tugambiriye.”

Igisirikare cya USA cyemeza ko usibye Salim, nta wundi muntu, yaba umusivili waguye muri iki gitero. Kiti: “Nta kimenyetso cyerekana ko hari umusivili waguye/wakomerekeye muri iki gitero.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *