Ibiro bya Leta zunze ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byongeye gushimangira ko u Rwanda rufite ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), bityo ko rusabwa kuzikurayo.
Bigaragara mu itangazo ryo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023 ryashyizwe hanze n’Umuvugizi w’ibi biro, Ned Price, rikomoza ahanini ku byemezo biherutse gufatwa n’akanama k’umuryango wa Afurika yunze ubumwe gashinzwe umutekano, PSC.
Price yashimye ibi byemezo byo ku wa 17 Gashyantare, yamagana ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ahamya ko byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo: M23, ISIS-DRC izwi na none nka ‘ADF’, CODECO na FDLR, asaba ko ihagarika imirwano kandi ikava mu burasirazuba bwa RDC nta mananiza.
Nk’uko yabitangaje tariki ya 30 Ukuboza 2022 avuga kuri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri RDC, Price yongeye kwemeza ingabo z’u Rwanda zagiye muri muri iki gihugu cy’abaturanyi gufasha M23.
Yasabye ati: “Dusubiyemo ijwi ryacu risaba u Rwanda guhagarika gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, kandi rugakura ingabo zarwo muri RDC kugira ngo rworoshye ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro yo mu nama ya EAC yabaye tariki ya 17 Gashyantare. Turanasaba impande zose kwamagana imvugo z’urwango no gukumira byihuse urugomo rwibasira amoko.”
Akenshi uko amahanga ashinja u Rwanda gufasha M23, rusubiza ko ari ibirego bidafite ishingiro, ahubwo rukagaragaza ko impamvu yatumye uyu mutwe witwaje intwaro urwana ikomoka ku kuba ubutegetsi bwa RDC butarujuje inshingano bufite ku benegihugu.
Leta y’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Paul Kagame, rwagaragaje ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR ufashwa kandi ukifatanya n’ingabo za RDC, ndetse ko uri mu mizi y’ibibazo by’Abanyekongo, bityo ko ugomba kurandurwa kugira ngo bikemuke.
Ntabwo Leta y’u Rwanda yahwemye kugaragaza ko amahanga abogama iyo avuga ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC, kuko ngo “yirengagiza” kwemeza ko umutwe wa FDLR ubungabungwa na Leta ya RDC kandi wakabaye urwanywa, bamwe mu bawugize bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bakagezwa mu butabera.


