USABE KURINDIRIRWA AHO URI !

Sangiza iyi nkuru

“Ntugasabe Imana kukuvana mu kigeragezo( ikibazo) Uzayisabe kubana (kujyana) nawe muri icyo kibazo”

Muri kamere muntu nta muntu uba yifuza guhura n’amajune cg ibimuvunira umutima nyamara niyo wabyanga cg utabishaka uhura nabyo Kandi bika kubabaza ndetse bigakomeretsa umutima wawe.

“Daniyeli 3:25 Arababwira ati “Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana.”

Meshake, Sheduraka na Bedinego ntibanze kujya mu itanura ry’umuriro ahubwo baryinjiyemo maze Yesu abana mo nabo ntibagira icyo baba,mugihe ababajugunyemo ibirimi by’umuriro byabatwitse bahegereye gusa.

Ntugasenge ubaza Imana ngo kuki ibi bibaye kuki birimo kugenda uko ntabishakaga ahubwo uzayibwire ngo urihe ? Uyihamagare ize mubane, muganire, murirane, murarane,.. ??ntizaceceka izaza!

Shalom ndi U.J.Caleb

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *