Ushobora kwanga kumenera amaraso u Burundi imbwa zikazayanywera ubusa- Mè Rufyikiri

Sangiza iyi nkuru

Aya ni amwe mu magambo yatangajwe na Rufyikiri Isidore, umuyobozi w’ishyaka MORENA, ubwo yakanguriraga Abarundi bose guhaguruka bagatinyuka bakibohora ingoma ya Nkurunziza n’agatsiko ke.
merufyikiri-720x340
Ati: “Barundi barundikazi mugire amahoro, tumaze umwaka urenga tugoswe kandi twibasiriwe n’agatsiko…, abana baricwa, abagore n’abagabo, abasirikare n’abasivile bazira urwango n’ububisha bwigishijwe n’iri shyaka (CNDD FDD).
Akomeza avuga ko aba bicwa cyangwa bagakorerwa ibindi bikorwa bihabanye n’uburengenzira bw’ikiremwamuntu ko ahanini baba bazira ubwoko bwabo, ibitekerezo byabo no guharanira ukwishyira ukizaba k’umuturage nk’inzira nziza ya demokarasi.
Avuga kandi ko Perezida Nkurunziza yahawe impanuro kenshi n’imiryango itandukanye harimo na Loni n’abakuru b’ibihugu bitandukanye bamusaba guhagarika ubwicanyi bukorerwa bamwe mu baturage.
Ati: “Turasaba abasirikare n’abapolisi b’umutima batinyuke bakize Abarundi, nta kindi gisigaye uretse kuba Abarundi twese twahaguruka tukarwanya Nkurunziza n’agatsiko ke kandi burya ngo wanga kumenera amaraso igihugu imbwa zikayanywera ubusa…,”.
Rufyikiri Isidore akaba asaba Abarundi bahunze cyangwa se abakiri imbere mu gihugu guhaguruka, ko igihe kigeze, ko nta wundi muntu uzakemura ibibazo u Burundi bufite uretse bo ubwabo.
Ikindi kandi, atunga agatoki Interahamwe zinjijwe mu gihugu cyabo, ko zazanwe no kwigisha abana b’igihugu ubunyamaswa, kwica abaturage bazira ubwobo bwabo n’ibitekerezo byabo.
Umunyamategeko Isidore Rufyikiri ni umwe mu barwanya ubuyobozi buriho mu Burundi by’umwihariko akaba yari ari mu biyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora aheruka muri 2015.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *