Ikibazo cy’amatungo nk’inka n’inkoko zambukiranya umupaka gikomeje guteza umwuka mubi mu mubano wa Tanzania na Kenya, aho perezida Magufuli yatangaje ko Tanzania atari ubutaka bwororerwaho amatungo yo mu bihugu by’abaturanyi.
Umwuka utari mwiza hagati y’ibi bihugu byombi by’ibituranyi watangiye kugaragara mu kwezi gushize ubwo Tanzania yafataga inka 1,300 zo muri Kenya zari zambutse zigiye kurisha ndetse igahita iziteza icyamunara.
Ntibyarangiriye aho kuko mu cyumweru gishize, Tanzania na none yongeye gufata ndetse igatwika inkoko 6,500 zari zinjijwe muri Tanzania n’umucuruzi ziturutse muri Kenya hikangwa ko zashoboraga kuzana indwara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi rero byatumye uhagarariye Kenya muri EAC aregera Tanzania uyu muryango nk’uko byemezwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, Amina Mohamed.
Iyi nkuru dukesha The East Africa ariko ikomeza ivuga ko umubano w’ibi bihugu n’ubucuruzi hagati yabyo bimaze iminsi bitifashe neza, nk’aho abacuruzi bo muri Kenya bakunze kuvuga ko bafatwa nabi n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania ndetse bikaba byaratumye haba imyigaragambyo ku mupaka bituma ibihugu byombi bifata n’icyemezo cyo guhagarika bimwe mu bicuruzwa byatumizaga mu gihugu kimwe cyangwa ikindi.
Mu kwezi kwa Werurwe umwaka ushize, minisitiri w’ingufu wa Kenya n’itsinda bari kumwe babujijwe kwinjira muri Tanzania mu gihe mugenzi we wo muri Uganda yemerewe kwinjira nta kibazo. Aha akaba ari igihe hari hagiye kuba inama yagombaga kwigirwamo niba peteroli ya Uganda izajya inyuzwa muri Tanzania cyangwa muri Kenya. Ibi byatumye Kenya ibura ayo masezerano yegukanwa na Tanzania.
Perezida John Pombe magufuli wa Tanzania ukomeje gushinjwa gutegekesha ukuboko kw’icyuma, yaburiye igihugu cya Kenya akibwira ko itungo ryose riziha kuzerera mu gihugu cye rivuye muri Kenya rizahita rifatirwa.
Nk’uko byatangajwe mu itangazamakuru rya Tanzania, kuri uyu wa Kabiri ushize, perezida Magufuli akaba yaragize ati: “Abo bacengerana amatungo yabo muri iki gihugu ntibazihanganirwa”.
Kenya ku ruhande rwayo, ivuga ko abaturage bambuka umupaka ari abaturage babanye n’abaturanyi babo igihe kirekire ndetse bamwe banashyingiranwa, kubw’ibyo bikaba bitari bikwiye gutera ikibazo kubona umuturage uturiye umupaka yinjiye mu gihugu cy’igituranyi kuko ngo ari ibisanzwe.
Ni muri urwo rwego ivuga ko ibikorwa byo kwibasira abaturage bayo (Kenya) na business zabo bishobora gushyira hasi umubano mwiza wari umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi.
Dusubiye inyuma gato, ibi bihugu byombi ni ibihugu bibarizwa mu muryango wa EAC , ubusanzwe mu ntego zawo harimo no kuzakora igihugu kimwe ariko habanje kubaho koroshya ubucuruzi n’urujya n’uruza ku baturage b’ibihugu bibarizwa muri uyu muryango. Nyamara uko iminsi ihita aho kurushaho kwishyira hamwe ibihugu bigize uyu muryango birarebana ay’ingwe ku buryo umuntu yakwibaza ahazaza h’uyu muryango.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


