Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016, ubwo Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yagezaga raporo y’Urwego rw’imicungire y’abakozi ba Leta ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Minisitiri yamaze impungenge abajyaga bibaza icyo bakora nyuma yo kutanyurwa n’amanota bahawe mu kizamini cy’akazi, cyangwa mu gihe batishimiye ibyavuye mu bizamini.
[ad id=”44145″]
Minisitiri w’Intebe Murekezi yagize ati “iyo uwakoze ikizamini gisaba akazi atishimiye amanota, afite uburenganzira bwo kujuririra Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta ikamurenganura.”
Muri iyi raporo yamurikiwe Abadepite, yagaragaje ibikubiye mu bushakashatsi bwakozwe kuri uru rwego n’icyo rugena ku bijyanye n’isaba n’itangwa ry’akazi, aho ubwo bushakashatsi bwerekana ko abantu banyuzwe n’imitangire y’akazi muri Leta ku kigero cya 70.9% bavuye kuri 67% mu 2012/13 mu gihe mu mwaka wa 2011/12, abishimiraga imitangirwe y’akazi mu nzego za leta banganaga na 63.1%.

Mu rwego rwo kugaragaza ubushobozi bw’urwego rw’abakozi ba leta, Kuva muri 2012, iyi Komisiyo yatanze imyanzuro ku bibazo 1,058 aho byagaragaye ko 405 ari byo byari bifite ishingiro, naho 653 bikaba nta shingiro byari bifite.
Muri rusange, iyi Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta imaze kwakira ibibazo 1,695 bijyanye no kutubahiriza Amategeko, ibi byose ngo ikaba yarabikemuye.
Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka 7, ifite intego yo kugera ku gipimo cya 80% muri 2017-18 mu mitangirwe y’akazi mu nzego za leta.
[ad id=”44145″]
Ubu bushakashtsi kandi bwerekana ko abasaga Miliyoni 5 bafite imbaraga zo gukora, leta ikaba ifite ubushobozi bwo guha akazi 3% gusa, abasigaye bangana na 97% bakaba bagomba gushaka imirimo mu bikorera cyangwa bakihangira imirimo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


