Ni umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Bwongereza wabereye kuri Tottenham Hotspurs Stadium. Wari utegerejwe n’Isi yose, kuko ikipe ya Arsenal yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze gushyira intera ndende hagati yayo n’amakipe nka Manchester City na Manchester United ayiri inyuma.
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, umusifuzi Craig Pawson yatangije umukino. Iminota icumi ya mbere yaranzwe n’imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Arsenal. Umukino wakomeje gukinirwa hagati mu kibuga kugera ku munota wa 14 aho Thomas Partey yahinduye umupira kwa Bukayo Saka ku ruhande rw’iburyo maze ateye mu izamu, umuzamu Hugo Lloris yitsinda igitego cya mbere.
Kuva ubwo Tottenham, yahise ihumuka kuko ku munota wa 17 Son Heung-min ku mupira wa Ryan Ssesegnon yabonye uburyo bw’igitego ariko umuzamu Aaron Ramsdale yitwara neza.
Bidatinze, ku munota wa 24 Thomas Partey yateye umupira ukomeye cyane gusa ku bw’amahirwe make ufata igiti cy’izamu. Arsenal yakomeje kotsa Spurs igitutu ndetse bidatinze yamanukanye umupira maze ku mupira Martin Odegaard yari ahawe na Bukayo Saka, ahita atera umupira ukomeye maze ibitego biba bibiri ku busa ari na ko igice cya mbere cyarangiye.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga, cyane cyane ku ruhande rwa Tottenham aho ku munota wa 50 Harry Kane yateye umupira ukomeye mu izamu, ku wa 51 Sessegnon na we abona andi mahirwe ariko Ramsdale ababera ibamba.
Ku munota wa 71 umutoza Antonio Conte yakuyemo Matt Doherty, yinjizamo Richarlison de Andrade. Bidatinze ku munota wa 75, yakuyemo Sessegnon na Pape Matar Sarr ashyiramo Ivan Perisic na Yves Bissouma. Arteta na we yakuyemo Gabriel Martinelli ashyiramo Kieran Tierney.
Ku munota wa 81 Tottenham yakambitse ku izamu rya Arsenal maze Richarlison agize ngo atsinde Ramsdale witwaye neza muri uyu mukino awufata neza. Ku munota wa 82 Arteta yakuyemo Oleksandr Zinchenko ashyiramoTomiyasu. Ku wa 88 Dejan Kulusevsk na Clément Lenglet bahaye umwanya Ben Davies na Bryan Gil.
Umusifuzi yongeyeho iminota itanu. Ku wa 93 Martin Odegaard na Eddy Nketiah bahaye imyanya Smith Rowe na Fabio Vieira. Umukino warangiye Arsenal itsinze Tottenham ibitego 2-0 bituma ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 8 hagati yayo na Man City iyikurikiye, urugendo rugana ku gikombe rurakomeza.


