Nk’uko byatangajwe na sosiyete sivile nshya ya Congo ikorera mu misozi n’ibibaya bya uvira, Fizi na Mwenga / Itombwe, muri Kivu y’Amajyepfo, ngo imirwano yatangiye kuri uyu wa Gatatu ushize irakomeje hagati y’imitwe ya Mai-Mai Biloze Bishambuke na Gumino Android iyobowe na Colonel Michel Makanika .
Ni imirwano bivugwa ko irimo kubera mu midugudu ya Muliza, kakangara, kakenge na Miko muri Gurupoma ya Basimukuma y’Amajyepfo, mu Murenge wa Mutambala muri Teritwari ya Fizi nk’uko tubikesha Kivu Morning Post.
Umuhuzabikorwa w’iyi sosiyete sivile nshya (NSCC) ikorera Uvira, Fizi na Mwenga, Moise Munenge Florent, avuga ko imirwano yari ikomeje kugeza mu ma saa tatu z’iki gitondo kandi yijeje gutangaza imibare y’abayiguyemo mu masaha ari imbere.
Amakuru amwe kandi avuga ko abaturage bahunze, cyane cyane abagore n’abana, berekeza mu bice bitekanye muri ako karere.
Imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro itandukanye muri kariya karere ngo ikaba imaze kuba ikintu kimenyerewe kandi ikunze guhitana ubuzima bw’abantu igihe cyose igakura n’abaturage benshi mu byabo.


