Nyuma y’imirwano yahitanye abarimo ofisiye yabaye hagati y’abasirikare bo muri regiment ya 3301 y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Twirwaneho, kuva ku cyumweru gishize ku ya 15 Mutarama, ituze ryagarutse kuva ku itariki ya 20 Mutarama, mu turere tw’imirwano i Mugeti, mu misozi ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo .
Iyi mirwano yahitanye abantu bane, barimo batatu ku ruhande rwa FARDC, ngo barimo umusirikare mukuru, yatumye abaturage benshi bahunga, bari abatangiye gusubira mu ngo zabo buhoro buhoro mu midugudu ya Mugeti, Nyakirango na Irangi, nk’uko sosiyete sivile ya Bijombo ivuga.
Colonel Faustin Balizani, umuyobozi w’iyi regiment, afite ubwoba ko hari inyeshyamba zivanze mu basivili batahutse nk’uko iyi nkuru dukesha politico.cd ivuga.
Ku bwe, abagabye igitero bakoresha amayeri arimo kwigira abasivili uruhande rumwe, ku rundi ruhande bagatega ibico ingabo za FARDC ziri ku irondo.
Col. Faustin Balizani arasaba abasivili kwitandukanya n’abafite intwaro, muri bo hakaba harimo ngo n’abarwanyi ba Twirwaneho.
Mu murenge bituranye wa Itombwe, by’umwihariko ahitwa Mikenge, hagaragara impagarara zikomeye hagati y’abavanwe mu byabo bahahungiye n’abaturage baho. Abenegihugu bo muri uyu murenge bakeka ko abaturutse mu Bijombo bakiriye mu nkambi yabo i Mikenge abarwanyi ba Twirwaneho baturutse Kalingi, bazajya gutera FARDC muri Gurupoma ya Bijombo.
Imitwe yitwara gisirikare ya Mai-Mai rero ifata abavanwe mu byabo bahungiye imbere mu gihugu muri Mikenge nk’ibyitso bya Twirwaneho. Iki kibazo cyateye ubwoba bwinshi mu mpunzi, bituma ziguma imbere mu nkambi zidashobora gusohoka zitinya ko zagirirwa nabi hanze.
Radiyo Okapi ivuga ko abayobozi ba Task Force n’ingabo z’igihugu barimo gufatanya mu kuzana ituze no kureba ko uburemere bw’izo ngaruka butakwira mu gace kahegereye.


