Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Ruvebana Antoine wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yari ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) icyaha cyo gusambanya umwana, rumukatira igifungo cy’imyaka 10.
Rubevana yatawe muri yombi tariki ya 11 Ukuboza 2021. Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko uyu yafashwe nyuma y’aho abagore bamuregaga kubasambanya mu bihe bitandukanye.
Mu iburanisha ryabaye, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Ruvebana icyaha cyo gusambanya ku gahato no kumukatira igifungo cy’imyaka 25.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwo rwasanze hari impamvu zituma Ruvebana yoroherezwa igihano, kikagezwa ku myaka 10 kugira ngo “azabone umwanya wo kwikosora.”
Ruvebana yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR kuva mu mwaka w’2012 kugeza mu 2017 ubwo yahagarikwaga kuri iyi nshingano. Ibyaha yari akurikiranweho bivugwa ko yabikoze hagati y’umwaka w’2003 n’2006.


