Peter Rufai mu bihe bye ubwo yari imbere ya Diego Maradona, bombi bari ba kapiteni b'amakipe y'ibihugu

Uwabaye umuzamu w’ikipe ya Nigeria yayiteguje ko Amavubi ashobora kuzayitsinda

Sangiza iyi nkuru

Peter Rufai wabaye umuzamu w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Nigeria hagati y’umwaka w’1983 n’1998 yayiteguje ko Amavubi y’u Rwanda ashobora kuyitsindira mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu gihe yayasuzugura.

Amavubi ari mu itsinda C hamwe n’ikipe ya Afurika y’Epfo, iya Benin (zifite ibikombe bitatu bya Afurika), iya Zimbabwe na Lesotho.

Rufai mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Complete Sports, yatangaje ko ikipe ya Nigeria isabwa kubaha Amavubi n’andi makipe bihuriye mu itsinda C, bitaba ibyo ikazabura amahirwe yo kwitabira Igikombe cy’Isi.

Yagize ati: “Umbajije, ni itsinda rikomeye kubera ko amakipe nk’u Rwanda, Afurika y’Epfo, Benin, Lesotho na Zimbabwe ntabwo azoroha. Super Eagles ntabwo ikwiye gusuzugura u Rwanda, Zimbabwe na Lesotho, niba ishaka kwitabira icy’Isi cya 2026. Buri kipe ikwiye kubahwa cyane, kandi buri mukino ugomba kuba nk’uwa nyuma.”

Biteganyijwe ko iyi mikino izatangira mu Gushyingo 2023.

Peter Rufai mu bihe bye ubwo yari imbere ya Diego Maradona, bombi bari ba kapiteni b'amakipe y'ibihugu
Peter Rufai mu bihe bye ubwo yari imbere ya Diego Maradona, bombi bari ba kapiteni b’amakipe y’ibihugu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *