Uwacu Julienne arahakana gufungisha umuturage w’i Rubavu

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) ushinzwe gahunda y’ubudaheranwa, Uwacu Julienne, arahakana gufungisha umuturage wo mu murenge wa Bugeshi, akarere ka Rubavu witwa Ntabarifasha Nsabimana.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wa BTN TV, Uwacu yabajije ati: “None se njyewe ndafunga? Ibibazo by’ubutabera bibaze abantu bamufunze. Ntabwo mfunga, simfungura, sinca imanza, ikibazo umbaza rwose nta gisubizo ngifitiye.”

Bamwe mu bari bagize Inteko Iburanisha mu rukiko Gacaca rwa Mugongo C mu 2006, batangarije uyu munyamakuru ko muri uwo mwaka Uwacu yareze Ntabarifasha ko yishe umubyeyi we Ndabarinze wabaye Burugumesitiri wa Komini ya Mutura mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba baturage babarizwaga mu nteko yitwaga ‘iy’Inyangamugayo’ bavuga ko nyuma y’iperereza bakoze, basanze Ntabarifasha ari umwere, ahubwo ngo abishe Ndabarinze ari abasirikare baturutse mu kigo cyari gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi (ISAR) cya Tamira.

Bavuga ko mu rubanza muri Gacaca baciye, bifashishije ubuhamya bw’abantu batandukanye barimo uwari umukozi wa Ndabarinze witwa Kaniziyo (Canisius). Uyu mugabo na we mu kiganiro n’umunyamakuru yagize ati: “Abamwishe ni abasirikare, nta bandi. Nta wundi muntu, nta musivile.”

Mu bari bagize Inteko Iburanisha yagize Ntabarifasha umwere harimo mwishywa wa Ndabarinze witwa Nyirandayambaje Marisiyana usigaye atuye mu murenge wa Mudende. Uyu na we muri iki kiganiro, yagize ati: “Njyewe mu mu muryango, Uwacu Julienne ise ni Marume kuko Mama yavutse muri ugo muryango. Ni mwene se wa Simoni, Simoni Sinanga ari we Marume, noneho akaba afitanye isano na Ndabarinze.”

Nyirandayambaje avuga ku cyo bashingiyeho bagira Ntabarifasha umwere, yagize ati: “Twakoze iperereza hose, abo tubajije bakatubwira ko ari abasirikare bakoze ibara kwa Ndabarinze baturutse muri ISAR/Tamira. Turangiriza kuri Niyibaho Yohani, umwana wa Gapfakubaho, Gapfakubaho mwene nyina wa Ndabarinze. Ni we twashingiyeho cyane kuko na bo ni we bashingiragaho, bavuga ko ibyo avuga barabyemera. Avuga ko igitero cyaturutse muri ISAR/Tamira cy’abasirikare ari cyo cyishe iwabo.”

Uwacu yongeye gutanga ikirego, avuga ko Ntabarifasha ari we wishe umubyeyi we, dosiye igezwa mu bushinjacyaha, butangira iperereza, ariko bushidikanya kuri kopi y’icyemezo kigaragaza ko uyu mugabo yagizwe umwere, ni ko kwitabaza MINUBUMWE kugira ngo iyishakira mu bubiko bwayo iki cyemezo.

Ubushinjacyaha bwagize amakenga kuri dosiye

BWIZA yabonye kopi y’ibaruwa Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable yandikiye MINUBUMWE tariki ya 6 Gashyantare 2023, agira ati: “Tubandikiye tubasaba kudusabira muri serivisi ibishinzwe dosiye ya Gacaca ikayi y’ibikorwa no kutumenyesha ko amakuru ari ku cyemezo cy’urukiko Gacaca kiri ku mugereka, aho Ntabarimfasha alias Nsabimana agaragaza ko yaburanishijwe n’Urukiko Gacaca rwa Mugongo C mu karere ka Rubavu, yaba ari ukuri.”

Iki kinyamakuru kandi cyabonye kopi y’ibaruwa Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE uyobora ishami ryo kwibuka no gukumira jenoside, Dr Assumpta Muhayisa yandikiye Umushinjacyaha Mukuru tariki ya 24 Gashyantare 2023, amusubiza ko iki cyemezo kigira Ntabarifasha umwere kitagaragara mu bubikoshakiro, yewe ngo nta na kopi yacyo. Ati: “Hakwiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane aho cyavuye.”

Dr Muhayisa yagiriye Umushinjacyaha Mukuru inama yo kwiyambaza Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze kugira ngo bukusanye amakuru, bwazayabona bukazayashyikirizwa urukiko rw’ibanze kugira ngo rwandike icyemezo bundi bushya.

Ntabarifasha akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Yakatiwe n’urukiko iminsi y’agateganyo tariki ya 14 Gashyantare 2023. Ubu afungiwe muri gereza ya Rubavu, mu gihe ategereje kuburana tariki ya 24 Werurwe 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *