Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe umugabane wa Afurika, yannyeze Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kugirira ingendo mu mahanga, mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu cye bakomeje kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Tibor Nagy yabitangaje, nyuma y’umunsi umwe Tshisekedi asoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga i Astana muri Kazakhstan.
Tshisekedi yasuye iki gihugu giherereye ku mugabane wa Aziya, nanone nyuma y’umunsi umwe umutwe w’iterabwoba wa ADF ugabye igitero gikomeye muri Teritwari ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abantu barenga 100 ni bo bimaze kumenyekana ko biciwe muri kiriya gitero cyagabwe ku bantu bari mu muhango wo gushyingura, mu gihe ababarirwa mu 146 baburiwe irengero.
Iki gitero nanone cyabaye, mu gihe Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze imyaka hafi itatu zikubitwa ahababaza n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 barwana.
Tibor Nagy abinyujije ku rubuga rwe rwa X yannyeze ingabo za Leta ya RDC zikomeje kutagira icyo zikora ku baturage bakomeje kwicwa.
Ati: “Byari igisebo gihagije uko Ingabo za Congo zandagajwe na M23, none ubu izo ndwanyi ntizishoboye kurinda abaturage b’inzirakarengane bo mu duce dutuwe tubarizwamo intagondwa za ADF zifitanye isano na ISIS.”
Uyu muyobozi kandi yabwiye Tshisekedi ko aho kwirirwa abunga mu mahanga, yagasuye uburasirazuba bwa RDC.
Ati: “Hagati aho, Perezida Tshisekedi wa RDC ari kuzenguruka Isi muri Kazakhstan. Akwiye gusura Uburasirazuba bwa Congo.”


