Uwahoze ari Perezida wa Comores yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Ugushyingo, uwahoze ari Perezida wa Comores, Ahmed Abdallah Sambi, yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rushinzwe umutekano w’igihgu, nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza .

Usibye gukatirwa, Urukiko rw’umutekano rwategetse kandi ko umutungo we ufatirwa ndetse yamburwa uburenganzira bwe nk’umunyagihugu nk’uko bitangazwa na Comores Info.

Ikinyamakuru Habariza Comoros cyo cyatangaje ko, “abategetsi ba Comores banasohoye icyemezo mpuzamahanga cyo guta muri yombi uwahoze ari Visi-Perezida wa Comores, Mohamed Ali Soilihi uzwi ku izina rya Mamadou, wari umaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 muri iki gitondo adahari, ndetse na Ibrahim Mohamed SIDI na Bashar Kiwan ”.

Amakuru kandi aravuga ko “aba bantu batatu bari mu Bufaransa” mu buhungiro.

Mu rubanza rwabo kuwa Kane ushize, Komiseri wa Guverinoma ya Comores mu rukiko rw’umutekano wa Leta, Djounaid Ali Mohamed, yasabiye igifungo cya burundu uwahoze ari Perezida Rais Ahmed Abdallah Sambi na visi perezida we Mohamed Ali Soilihi Mamadou.

Uwahoze ari Perezida wa Comores ntabwo yitabye ku wa kabiri no ku wa gatatu imbere y’urukiko rw’umutekano wa Leta rwamuburanishaga ku cyaha cy “ubugaambanyi bukabije”, avuga ko urubanza rubogamye.

Ahmed Abdallah Sambi w’imyaka 64 yabaye Perezida wa Comores kuva mu 2006 kugeza mu 2011.

Yamaze imyaka irenga ine n’igice afunzwe by’agateganyo afungiwe iwe ashinjwa kunyereza umutungo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *