Uwahoze ari umujyanama wa Tshisekedi uvugwaho gukorana n’u Rwanda yaba arembeye muri gereza

Sangiza iyi nkuru

“Bwana Biselele ararembye cyane. Yasabye kurekurwa by’agateganyo kugira ngo ajye kwivuza”, uyu ni Maître Bopaul Mupemba, umunyamategeko wunganira uwahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi kuri ubu ufungiwe muri Gereza ya Makala .

Mu kiganiro yagiranye na TOP CONGO FM , Me Mupemba yagize ati “Afite ikibazo cy’umugongo kandi ukuboko kwe kw’iburyo ni ikibazo. Afite ububabare bukabije. Ibi ndetse byemejwe n’abaganga bo muri gereza nkuru ya Makala”,”abaganga bamusabye ko yabonana n’inzobere kuko badafite ibikoresho bikwiye kugirango, nakorerwa ibizamini, bamenye icyo arwaye “.

Kuri Me Mupemba, “niba rero, ibyo aregwa bidakomeye kandi umushinjacyaha akaba atinda gukosora dosiye, nibyiza kumurekura. Rero, akazashobora kwitaba nk’umuntu widegembya “,

Byongeye kandi, yagize ati: “kugeza ubu, ntidushobora kuvuga icyo aregwa”.

Fortunat Biselele uzwi ku izina rya Bifort yatawe muri yombi ku ya 20 Mutarama ahita yimurirwa muri gereza nkuru ya Makala, nyuma yo guhatwa ibibazo mu muhezo mu rukiko, aho amakuru avuga ko akekwaho guha amakuru u Rwanda.

Icyakora, impamvu nyayo yatumye atabwa muri yombi ntiramenyekana kugeza ubu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *