Hassan Haj Taieb, watoje ikipe y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 15 ya Real Madrid yo muri Esipanye yahawe akazi mu ikipe y’ingabo z’igihugu (APR FC ) mukongerera ubumenyi umutoza w’abanyezamu ndetse n’abanyezamu nyir’izina mu gihe kingana n’amezi atatu(3).
Kuri uyu wa 3 Mutarama 2020 ni bwo byamenyekanye ko Hassan Taieb w’imyaka 57, yahawe akazi muri APR. Ni inararibonye mu gutoza abanyezamu aho yamenyekanye cyane muri Maroc (aho akomoka ), Uganda na Nigeria.
Rwabugiri Umar, Ahishakiye Herithie, Ntwali Fiacre ndetse n’umutoza wabo Mugabo Alex nibo bagiye kuba bakorana n’uyu mutoza muri iki gihe cy’amezi atatu.
Aganira n’itangazamakuru, Taieb yavuze ko aje kuzamura urwego bari bariho, ati “Nimvuga urwego ntibyumvikane ko ruri hasi, oya, ahubwo hari bike by’ingenzi nje kongeramo. Narebye imikino y’iyi kipe itari myinshi ariko usanga harimo ibintu bimwe na bimwe byo gukosora.”
Hassan Haj Taieb aje muri APR FC asangamo bene wabo basanzwe arabakozi muri iyi kipe nk’umutoza wayo mukuru Mohammed Adil Erradi ndetse n’umwungirije.


