Uwahoze ayobora FBI avuga ko Donald Trump atari umuntu ukwiye kuba Perezida

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umuyobozi w’ikigo gishinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (PBI), James Comey, avuga ko Perezida Donald Trump atari umuntu ukwiriye kwitwa Perezida ashingiye ku mikorere ye n’imivugire, dore ko amushinja gutuka abagore abita ibipande by’inyama.

Umwaka ushinze nibwo James Comey yavanwe ku buyobozi bwa FBI na Trump, kuva yawuvaho, nibwo yabashije kugira icyo avuga, atangaza ko Trump yabeshye inshuro nyinshi ndetse ko yabangamiye ubutabera.

Nk’uko bitangaza na ABC News, ngo mbere y’uko Comey atanga ikiganiro, Trump yari yamuvuzeho, ashimangira uburyo ari umubeshyi.

Uyu mugabo ashimangira ko Trump adakwiye kwitwa Perezida atari uko ayobewe ubwenge, ahubwo ngo imyifatire ye niyo idahwitse.

Yagize ati ” Si ntekereza ko afite ibibazo by’uburwayi byatuma ataba Perezida, ntekereza ko imyitwarire ye ariyo yakamubujije kuba Perezida”.

Akomeza avuga ko Trump akwiriye kwiyubaha ndetse akanubaha indangagaciro na kirazira biranga Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

 

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *