Uwahoze ayobora MONUSCO yanenze imyitwarire yayo muri iki gihe

Sangiza iyi nkuru

Martin Kobler, ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yahoze ari umuyobozi wa MONUSCO kuva mu 2013 kugeza mu 2015. Ku buyobozi bwe, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zatsinze inyeshyamba za M23 mu 2013, ku bufatanye n’ingabo za Congo .

Mu Gushyingo 2012, inyeshyamba za M23 zamaze iminsi zarigaruriye Umujyi wa Goma mbere yo kuwusohokamo.

Ariko mu ntambara ikomeje kuba hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo na M23, ngo MONUSCO isa nk’aho yitandukanije n’intambara kuri iyi nshuro nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Werurwe i Goma, uhagarariye u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye yibukije ko intego ya MONUSCO yari iyo gufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro no kurengera abaturage, kandi atari “ukurwana”.

Mu kiganiro yahaye Deutsche Welle, Martin Kobler yanenze iyi myifatire. Ku bwe, ngo manda ya MONUSCO yemerera ubu butumwa kurwana.

Yagize ati “Muri aba basirikare 20.000 twari dufite icyo gihe, harimo 3.000, mbese batayo eshatu, zaturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzaniya na Malawi. Zari zifite ubutumwa bwo kuaba ibitero. Byari bishya. Buri gihe rero ni icyemezo cya politiki cyo kumenya igihe n’uburyo ubajyana ku rugamba, ”

Kubyutsa Brigade ishinzwe gutabara byihuse(Brigade d’Intervention Rapide)

Kuri Martin Kobler, Brigade ya MONUSCO ishinzwe gutabara byihuse igomba kongera gukoreshwa. Ibi bikaba byakorwa ku bushake hagati y’Akanama gashinzwe Umutekano na MONUSCO.

Ubwo yabazwaga kuri iki kibazo, MONUSCO ntabwo yifuje kugira icyo itangaza.

Nyuma y’intambara ya mbere yo kurwanya M23, ingabo za MONUSCO ngo zagombye kuba zarakomeje urugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro isaga ijana ikorera mu burasirazuba bw’igihugu, nk’uko uwahoze ayobora MONUSCO abisobanura.

Icyakora, ubutumwa bwa Loni bwaba ngo budafite n’ubushobozi bw’ubutasi. Ubutasi ngo icyo gihe bwari nk’ikirazira nk’uko Martin Kobler abivuga.

Martin Kobler abisobanura agira ati: “Ntabwo twari dufite amakuru nyayo. Ntabwo twari dufite amafaranga yo kwishyura abaduha amakuru, kimwe n’urwego rwose rw’ubutasi rutoya. Twari twishingikirije rero Abanyekongo, na FARDC”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *