Uwahoze ayoboye Mexique arashinjwa kwakira akayabo ka ruswa z’abacuruzi b’ibiyobyabwenge

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Mexique, Peà±a Nieto aravugwaho kuba yarakiriye miliyoni 100 z’Amadolari nka ruswa yahawe n’umucuruzi kabuhariwe w’ibiyobyabwenge, Joaquà­n “El Chapo” Guzmà¡n nk’uko umutangabuhamya yabitangarije urukiko muu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza.

Alex Cifuentes, uvuga ko yakoranye bya hafi imyaka myinshi na El Chapo yabwiye urukiko rwo muri New York ko ibijyanye n’iyi ruswa yari yabimenyesheje abayobozi mu 2016.

El Chapo ashinjwa kuba ari inyuma agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge kazwi nka Sinaloa Cartel, abashinjacyaha bavuga ko ari ko kakwirakwizaga ibiyobyabwenge byinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Peà±a Nieto ushinjwa kurya ruswa y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge yayoboye Mexique kuva mu 2012 kugeza mu mwaka ushize wa 2018.

Guzmà¡n uzwi nka El Chapo w’imyaka 61, ari kuburanira muri Brooklyn, New York kuva mu Ugushyingo umwaka ushize nyuma yo koherezwa avanwe iwabo ngo ajye kwiregura ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge bbya cocaine, heroin n’ubundi bwoko bw’ibiyobyabwenge. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zimufata nk’umucuruzi w’ibiyobyabwenge wa mbere ku Isi.

Nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, mu rukiko hatangajwe ko perezida Peà±a Nieto yari yamusabye ruswa ya miliyoni 250$ ariko bakaza kumvikana miliyoni 100$.

Umutangabuhamya akaba yaravuze ko iyo ruswa yatangiwe mu murwa mukuru Mexico City mu Ukwakira 2012 itanzwe n’inshuti ya El Chapo.

Cifuentes, ni Umunya-Colombia wemeza ko yari ukuboko kw’iburyo kwa El Chapo wakoze nk’umunyamabanga we ndetse akamara imyaka ibiri yihisha ubuyobozi ari kumwe na Chapo mu misozi yo muri Mexique nk’uko bivugwa n’abashinjacyaha.

Uyu yaterewe muri yombi muri Mexique mu 2013 nyuma yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yageze akemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge mu bwumvikane yagiranye n’ubushinjacyaha.

Ku ruhande rwe, uwahoze ari Perezida Mexique, Peà±a Nieto ntacyo aratangaza ku byyamuvuzweho, ariko yari yarabanje kwamagana ibirego bya ruswa byazamuwe ubwo urubanza rwatangiraga mu Ugushyingo.

skynews el chapo mexico city 4540488
Joaquà­n “El Chapo” Guzmà¡n ubwo yoherezwaga muri Amerika

Nubwo El Chapo ashinjwa kuba ari we wari ukuriye Sinaloa Cartel, umwunganizi we mu mategeko, Jeffrey Lichtman we avuga ko umuyobozi wa nyawo w’aka gatsiko Atari umukiriya we ahubwo ari uwitwa Ismael “El Mayo” Zambada.

Uyu munyamategeko avuga ko Zambada atafashwe ngo abburanishwe kubera ko yahaye ruswa Guverinoma ya Mexique yose, harimo na Perezida Peà±a Nieto ndetse n’undi wahoze ari perezida w’iki gihugu, Felipe Calderà³n. Aba baperezida bombi bahise babyamagana bavuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Mu Ugushyingo kandi, undi umwe mu bagize aka gatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge yatanze ubuhamya nawe ashinja umukozi wa perezida wa Mexique kuri iki gihe, Andrés Manuel Là³pez Obrador, kuba yarakiriye ruswa mu 2005.

Cifuentes kandi mu buhamya bwe yavuze ko hari umujenerali El Chapo yari yasabye ko yahabwa ruswa ya miliyoni 10$, ariko nyuma agafata icyemezo cyo kumwica nubwo bitashyizwe mu bikorwa.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *