Uwaje gufatwa mpiri na RDF, yahigiraga kuzaza mu Rwanda nta Mututsi n’umwe ukihaba

Sangiza iyi nkuru

Ubwo Gen. James Kabarebe yaganiraga n’abasirikare bari bavuye ku rugamba rwo mu 2009 muri RDC, rwo guhangana n’inyeshyamba cyane cyane iza FDLR, yaberetse umusirikare umwe mu bari barafashwe ngo watangazaga ko azataha mu Rwanda ari uko nta Mututsi n’umwe ukihabarizwa.
Gen Kabarebe yanenze imvugo uyu musirikare wari umuvugizi wa FDLR yakoresheje, by’umwihariko ko nubwo yavugaga ko azataha ari uko Abatutsi bahashize, ngo muri jenoside yari mu barindaga nyakwigendera Agathe Uwingiyima wari Umuhutukazi bakamwica urw’agashinyaguro.
Gen Kabarebe yagize ati: “Hari abagabo bamwe mu bo mwazanye [abwira RDF], twatoranyijemo bakeya cyane, hari umukoloneri uri hariya, murabona yambaye mukagirango ni konseye wa hano; ntabwo ari konseye ni colonel witwa Edmond ni umwe mu bo mwazanye.
Uriya mukoloneli ni we wari umuvugizi wa FDLR ya Foca, mu 2007 yavuganye n’umunyamakuru w’umwongereza, aramubwira ati, ko u Rwanda rutera imbere, ko rumeze neza, politiki ko ari nziza, abaturage ko batekanye, ingabo ko zikomeye, ukaba uri muri iri shyamba rizabakenya, mwatashye mugafatanya n’abandi mu kucyubaka”.
Uko uyu mukoloneli Edmond wari umuvugizi wa FDLR yasubije umunyamakuru w’Umwongerea, Gen Kabarebe arakomeza ati: “Yarabasubije, yaravuze ati njyewe nzasubira mu Rwanda ari uko hatakibamo Umututsi n’umwe, niko yavuze biranditse”.
Icyo gihe ubwo Gen Kabarebe yaganiraga n’ingabo za RDF, nawe ubwe yaribaza ati: “ubu rero sinzi niba ahari (Col Edmond) ari uko bashize (Abatutsi)”.
[ad id=”44145″]
Col Edmond yahoze arinda Uwiringiyimana Agathe
Gen Kabarebe akomeje avuga ko iby’uwo mukoloneli biteye urujijo, ati: “ibye ni urujijo, muri 1994 niwe wari ushinzwe kurinda Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana, Prime Minister Uwiringiyimana yari Umuhutukazi, ibyo yamukoreye n’urupfu yamwishe ntabwo byumvikana.
Ntabwo byumvikana kuko yari mu bamurindaga, yari muri kompani yarindaga Agatha Uwiringiyimana, urupfu yapfuye muraruzi rw’agashinyaguro, bamwambitse ubusa, baramuviyora, banamuseseka n’icupa mu gitsina, n’umugabo we n’abana barabica.
Ntabwo Agatha Uwiringiyimana yari Umututsikazi kugirango apfe, ni ukuvuga ko kuri bo mu myumvire yabo n’imitekerereze yabo, n’usuhuje Umututsi aba akwiye gupfa, n’uvuze ngo Umututsi ntagapfe aba akwiye gupfa, iyo niyo myumvire yabo niko batekereza(…) hari abo bajya babeshyera ko basizwe inyuma n’amateka, ariko abasizwe inyuma n’amateka ni bariya (FDLR),…

habimana
Habimana Michel, ubu afungiye mu Rwanda

Uyu Col Edmond, Gen Kabarebe yavugaga, amazina ye nyakuri ni Col Habimana Michel akaba yari umuvugizi wa FDLR, ubu akaba afungiye mu Rwanda nyuma yo gukatirwa n’inkiko Gacaca kubera uruhare rwe muri Jenoside.
Uyu mugabo Edmond, yazanwe mu Rwanda na RDF nyuma y’igikorwa cya gisirikare cyo guhashya imitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Kongo, cyane cyane FDLR, gihuriweho n’impande z’u Rwanda na Congo Kinshasa, igikorwa cyari cyiswe “Umoja wetu”.
Uko imyaka yagiye yicuma bamwe muri FDLR bagiye batahuka bakagaruka mu Rwanda kwifatanya n’abandi mu kwubaka urwababyaye ariko hakaba hakiri bamwe banangiye imitima ndetse bakinafite ingengabitekerezo ya jenoside isa neza n’iy’uyu Edmond twavuze haruguru.
[ad id=”44145″]
Ubwo Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe yaganiraga n’urubyiruko rugera kuri 200 rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabahaye ubuhamya bwa Ntawunguka Pacifique wasigaye muri Congo akaba ari umuyobozi muri FDLR, ko yamusabye gutaha mu Rwanda akava mu mashyamba, nawe amusubiza ko azataha ari uko mu Rwanda nta mututsi numwe ukihaba.
“Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu(…). Ibi ni ibyo Ntawunguka Pacifique yasubije Gen Kabarebe.
N’ubwo hari bamwe mu basize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi bagifite imigambi mibi y’ingengabitekerezo, no kubiba urwango ku bw’imigambi yabo, Leta y’u Rwanda ishimwa ku bw’uruhare yagize mu kunga Abanyarwanda muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, aho umwe abona undi mu isura y’Ubunyarwanda kurusha uko yamubona mu isura y’Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa.
[ad id=”44145″]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *