Kwitonda Antoine w’imyaka 40 wahoze ari Umukuru w’Umudugudu wa Ntumba, Akagari ka Shara mu Murenge wa Kagano w’Akarere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa umugore we Nyiransabimana Françoise w’imyaka 38 amurumye urutoki n’ugutwi.
Amakuru umwe mu baturanyi b’uyu muryango yahaye BWIZA, avuga ko amakimbirane awumazemo igihe nyuma y’uko uyu Kwitonda Antoine yacyuraga igihe kunshingano zo kuyobora umudugudu wa Ntumba arangije manda, umugore we akajya amushinja kumuharika inshoreke baturanye ngo yinjiye ikaba nyirabayazana y’ubukene bahorana.
Ati: ’’Intandaro yo gukomeretsa umugore we amurumye ugutwi hafi yo kugukuraho ni ubunyobwa bari bagurishije ari umugore wafashe ayo mafaranga ayabika mu rugo, asubiye aho yayabitse ngo ajye guhaha arayabura yose, umugabo yagiye kuyanywera muri kamwe mu tubari two mu ngo twabaye twinshi muri uyu murenge muri ibi bihe byo kwirinda COVID 19, ageze kuri ako kabari asanga umugabo we ari gusangira inzoga n’iyo nshoreke na mushiki we, amubajije amafaranga ngo ajye guhaha ibyo ateka, umugabo aramubwira ngo ni amutegereze abanze yinywere barabivugana.”
Yarakomeje ati: ’’Umugore yakomeje kumutegerereza hanze, umugabo amaze guhembuka n’iyo nshoreke asanga umugore bataha batongana, umugore arambiwe ibitutsi by’umugabo amusigisha intambwe arataha ageze mu rugo ari mu nzu yumva umugabo araje atangiye gukubita umwana. Asohotse kumukiza umugabo, amuruma urutoki ararukomeretsa, igihe umugore acyizaba ibibaye undi ahita amuruma ugutwi aragukomeretsa bikabije, umugore ahungira ku muturanyi avirirana.’’
Akomeza avuga ko uwo mugabo ngo wari ufite umujinya w’umuranduranzuzi yakurikiye umugore ku muturanyi aho yahungiye ashaka kumukubitirayo, abandi baturanyi baratabara, umugabo umujinya ukomeza kumuzabiranya ko bamwimye umugore ngo amukubite, ahita amanuka ku Kivu afata amato 2 wa muturanyi wahishe umugore we akoresha mu bikorwa by’uburobyi arayamenagura, ari bwo abaturage bahise bahamagara ubuyobozi n’inzego z’umutekano agatabwa muri yombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shara, Byabagabo Céléstin yemeje aya makuru avuga ko ubwo babonaga uyu mugabo ashobora no gukora ibara rirenze, bahise bamufata ajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Kagano, ubu ngo akaba afitwe na polisi aho azava ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Ati: “Ni byo, byabaye ku wa 29 Mutarama, umugabo twahise tumufata aba ajayanywe mu kigo cy’inzererezi cya Kagano ariko ubu afitwe na polisi itegereje kumushyikiriza RIB nyuma y’ikirego kizatangwa n’umugore we, tukaba twarabagiriye inama kenshi nk’umuntu wahoze ari umuyobozi bikananirana bapfa kwaya umutungo w’urugo awujyana ku nshoreke umugore avuga ko yamuharitse. Impungenge zihari ni uko umugabo yajyanye umujinya mwinshi ko umugore ari we umufungishije, igihe yazagaruka atarahindutse akaba yanamwambura ubuzima.’’
Ibi bibaye hatarashira iminsi 4 mu murenge wa Macuba muri aka karere umugabo yishe umugore we amukubise umugeri mu nda, nyuma y’ukwezi kumwe gusa umugore wo mu murenge wa Karengera na we atemaguye umugabo we ahengereye asinziriye ku bw’amahirwe ntiyanogoka.
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko amakimbirane yo mu ngo akomeje gufata indi ntera, aho izigera kuri 630 zibana abazigize babara ubukeye ari ko bamwe muri bo banamburana ubuzima, abaturage bagasanga aka karere gakwiye kwitabwaho byihariye mu bijyanye no guhangana n’aya makimbirane.

4 Responses
Uwari Mudugudu yarumye ugutwi k’umugore we bapfa inshoreke
Ngizo ingaruka zo gusambana.Iteka iyo dukoze ibyo Imana itubuza,nta kabuza bitugiraho ingaruka mbi.Abantu bonyine bafite ibyishimo muli iyi si,ni abantu batinya Imana,bakayikorera kandi bakirinda gukora ibyo itubuza,nubwo aribo bacye nkuko yesu yavuze.

Ariko ubundi kuki imbwa zidatandukana namagambo menshi. Abantu batize ngo babone ikinyabupfura baragoye muri society ndihanangiriza sadate nabo bapagasi Biwe guhagarika iterabwoba.
Nonese ari gukora ibikorwa byo gutera ubwoba abantu ngo dusubire tanzania na uganda duhunge igihugu abanyarwanda benewacu bameneye amaraso? Bagamije iki ubwo? Duceceke? Duhunge? Dupfe?
Barifuza iki?
Stop sadate and crew