Uwari ukuriye Operation Turquoise arishimira kuba baratereranye Abanyabisesero hakaba nta nkurikizi

Sangiza iyi nkuru

Gen. Jean-Claude Lafourcade, wari uyoboye ibikorwa by’igisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda bizwi nka “Operation Turquoise” uri mu bashinjwa kutagira icyo bakora mu gihe cy’ubwicanyi bwo mu Bisesero muri Kamena 1994, kuri uyu wa Gatanu ushize mu itangazo yageneye AFP yishimiye icyemezo cy’urukiko cyo guhagarika kubakurikirana cyajuririwe n’amashyirahamwe yari yatanze ikirego .

“Iri tegeko ryo kudakurikiranwa nta kidasobanutse kirimo kandi rishimangira muri byose ibyatangarijwe abakoraga iperereza n’abasirikare bakuru bose bireba, mu kwanzura ko ingabo z’u Bufaransa nta ruhare rwose zabigizemo”, uyu ni Gen. Lafourcade muri iryo tangazo.

Icyemezo cy’abacamanza bashinzwe iperereza b’i Paris “kigaragaza ubusa mu birego by’agashinyaguro, byavuzwe cyane ku mbuga za interineti, kandi bikaba byarashakaga gutesha agaciro abasirikare b’Abafaransa ndetse n’ibikorwa byabo mu Rwanda muri iyi myaka myinshi.”

Abasirikare bakuru b’u Bufaransa, “batungwaga intoki”, ngo basubijwe mu buzima busanzwe kandi bashobora kwerekana ko bishimiye ibyo bagezeho mu Rwanda” nk’uko Jenerali Lafourcade abivuga, yongeraho ko Operation Turquoise yakoranywe ubumuntu, ubwitange no kubaha imyitwarire “kandi ikaba “yararokoye ubuzima bw’abantu benshi.

Arasaba “ko inkuru y’ibi bintu bibabaje yarangira hifashishijwe ububiko bwose bwa Loni ndetse n’ibihugu bitandukanye byagize uruhare mu kibazo cy’u Rwanda.”

Ku wa Kane, amashyirahamwe nka Survie, n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (LDH), Ishyirahamwe Mpuzamahanga riharanira Uburenganzira bwa Muntu (FIDH), bahise bajuririra icyemezo cyo guhagarika gukurikirana abasirikare b’u Bufaransaku ruhare rwabo mu iyicwa ry’Abatutsi bo mu Bisesero.

Aya mashyirahamwe n’abarokokeye mu Bisesero bashinja ingabo z’u Bufaransa zari muri Operation Turquoise “ubufatanyacyaha muri jenoside” kubera ko nk’uko babivuga, batereranye ku bwende abasivili b’Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Bisesero mu gihe cy’iminsi itatu, bituma abagera muri magana bicwa, kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 30 Kamena 1994.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *