Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon yirukanye umugaba mukuru w’ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo nyuma ya raporo ya HRW igaragaza ko yananiwe kurinda abasivili biciwe muri hotel muri Nyakanga.
[ad id=”44145″]
UNMISS ishinjwa kuba itaratabaye ubwo ingabo za guverinoma zagabaga igitero ku basivili muri Hotel Terrain iri mu murwa mukuru, Juba, muri Nyakanga, ibintu byabereye mu birometero bicye uvuye ahari ikigo cya Loni nk’uko iperereza ryabigaragaje kuri uyu wa Kabiri.
Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric akaba yatangaje ko Ban Ki-moo yahise asaba gusimbura Lt Gen. Johnson Mogoa Kimani Ondieki nyuma yo kujya ahagaragara kw’iyo raporo.
Abakozi benshi bakoraga ibikorwa by’ubutabazi basambanyijwe ku ngufu, abandi baribwa cyangwa barakubitwa ndetse banaterwa ubwoba bikozwe n’ingabo za guverinoma ya Sudani y’Epfo kuwa 11 Nyakanga I Juba. Umunyamakuru wo muri iki gihugu icyo gihe yasize ubuzima muri icyo gitero cyamaze amasaha ane.
[ad id=”44145″]
Kimwe mu bigo by’ingabo za Loni cyari mu birometero bitageze kuri 3 uvuye kuri Hotel Terrain, ndetse abari bayirimo baratabaza ariko nta wigeze abatabara nk’uko iyo raporo ikomeza ivuga.
Iki gitero kikaba cyarabaye nyuma y’iminsi 3 y’imirwano yari yadutse I Juba muri Nyakanga hagati y’ingabo za leta n’iza Dr Riek Machar ubwo barwaniraga ku ngoro y’umukuru w’igihugu.
HRW ivuga ko yabonye ibimenyetso bigaragaza ko ingabo za leta zafashe ku ngufu abagore barenga 10 babaga bahungiye ku birindiro bya Loni ariko bagasohoka bagiye gushakisha ibyo kurya.
Izi ngabo za leta kandi ngo zakubise abantu bari muri iyi hotel, rimwe zibabaza ibihugu bakomokamo cyangwa uruhande bashyigikiye, ndetse ngo zinasahura za televiziyo, amafaranga, imyambaro, ibyo kurya, za mudasobwa, amacupa y’inzoga n’ibindi.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



