Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kri uyu wa Mbere, itariki 23 Mutarama, yatangaje ko uwahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza muri FBI yatawe muri yombi akurikiranyweho gufasha umuherwe w’Umurusiya gukwepa ibihano yafatiwe na Amerika .
Ku wa Gatandatu, Charles McGonigal w’imyaka 54 yajyanywe gufungwa ari kumwe na Sergey Shestakov w’imyaka 69, wahoze ari umudipolomate w’u Burusiya wahindutse umusemuzi mbere yo kuba umwenegihugu wa Amerika.
Inyandiko y’ibirego bitanu yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere ushize, mu Karere ka Amajyepfo ya New York, irashinja abo bagabo kurenga no gucura umugambi wo kurenga ku bihano bya Amerika, ndetse no gucura umugambi wo kunyereza amafaranga nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya ivuga.
Shestakov aregwa icyaha kimwe cyo kubeshya abashinzwe iperereza, ikirego kijyanye n’ikiganiro cyo mu Gushyingo 2021 yagiranye n’abakozi ba FBI aho uwahoze ari umudipolomate w’u Burusiya aregwa kuba yarabeshye ku bijyanye n’isano ye na McGonigal n’umuntu wakoraga nk’umukozi w’umuherwe w’Umurusiya.
Aba bagabo barashinjwa gufasha uwo muherwe w’Umurusiya, Oleg Deripaska, wafatiwe ibhano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018 kubera ko yagize uruhare mu kwigarurira intara ya Crimea ya Ukraine kw’u Burusiya. Barashinjwa gukora iperereza ku wundi muherwe bari bahanganye w’Umurusiya bakorera Deripaska mu rwego rwo kwishyura icyo ubutabera bwise “ubwishyu buhishe.”
Bivugwa ko bishyuwe binyuze mu masosiyete ya baringa, kandi abo bagabo barashinjwa gushaka guhisha ibya Deripaska birinda kumuvuga mu izina mu butumwa bagiye bahererekanya.
Usibye gufatirwa ibihano by’ubukungu na Amerika, Deripaska yashinjwaga muri Nzeri gushaka guhunga ibihano bya Amerika mu buryo butaziguye.
McGonigal yakoraga nk’umukozi udasanzwe ushinzwe ishami rya FBI rishinzwe kurwanya ubutasi rya FBI (FBI’s Counterintelligence Division) i New York imyaka ibiri kugeza igihe yeguraga muri 2018.
Byari biteganijwe ko we na Shestakov bazitaba urukiko bwa mbere nyuma ya saa sita kuri uyu wa Mbere.
McGonigal ashobora gufungwa imyaka 80 aramutse ahamwe n’icyaha, mu gihe Shestakov yahanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 85.


