Umugabo witwa Steven wari wateguye igitaramo cya Kizz Daniel muri Tanzaniya, yemeye ko yabeshyeye uyu muhanzi igihe avuga ko yanze kuririmba kubera ko yari yabuze umukufi we wa zahabu.
Uyu muhanzi utegerejwe mu gitaramo mu Rwanda kuwa Gatandatu itariki 13 Kanama, yatangaje ko ku wa 12 Kanama 2022 azakorera igitaramo cy’ubuntu muri Tanzania mu rwego rwo gusaba imbabazi abafana batashye batishimiye kuba atarabataramiye ku wa 7 Kanama 2022.
Steven wahaye ikiganiro umunyamakuru wo muri Nigeria, Daddy Freeze, ari kumwe na murumuna wa Kizz Daniel, Tolu, yatangaje ko ari ibibazo bya tekinike byabujije umuhanzi wo muri Nigeria kujya kuri stage.
Igihe Daddy Freeze yamubazaga impamvu yavugaga ko Kizz Daniel yanze kujya kuri stage kubera ko atari afite umukufi wa zahabu, yagize ati “Amarangamutima yari yazamutse muri iryo joro”.
Igihe umuvandimwe w’uyu muhanzi yerekanaga ko atigeze anahembwa byuzuye, Steven yavuze ko amadorari 60.000 bari bavuganye yishyuwe, ariko ntiyishyurwe Kizz Daniel mu buryo butaziguye, ahubwo ko yahawe ikigo kiyobowe n’umuyobozi wa muzika, Paul Okoye.
Steven yemeye kandi ko uyu muhanzi yagerageje kugira icyo akora ngo atabare uwo umunsi ashaka guhura n’abafana ngo abasabe imbabazi no kwegeza iki gitaramo inyuma nyuma yo kugera mu birori atinze isaha imwe nyuma yo gutinda kw’indege amasaha 8 muri Kenya. Icyo gihe ngo abateguye igitaramo bamubwiye ko bitari ngombwa kuko bazabyitaho, ariko ntibigeze babikora.
Tolu wagaragaje ko amasezerano y’iki gitaramo yemeraga ko gishobora gusubikwa, yongeraho ko Kizz Daniel yemeye no kwishyura aho cyari kubera n’ibindi bintu kugira ngo iki gitaramo kigende neza nikiramuka gisubitswe, abamamaza iki gitaramo barabyemera ariko baza kubyitakana ibintu bimaze guhindura isura.
Yavuze kandi ko uyu muhanzi atatawe muri yombi ariko yahaswe ibibazo kugira ngo hamenyekane uko byagenze mu by’ukuri.
Steven yemeye ko ibyo byose byabaye ariko avuga ko bageragezaga gusa kwirinda kugirana ibibazo n’abayobozi kuko bari bashya mu gihugu kandi ko batari bazi uko babwira abafana ko igitaramo cyimuwe.


