Uwayoboye HRW abona ubuzima bwa Putin buzarangirira muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Kenneth Roth wayoboye umuryango HRW uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kuva mu mwaka w’1993 kugeza mu 2022 abona ubuzima bwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bushobora kuzangirira muri gereza.

Ni nyuma y’aho abari mu buyobozi n’abahoze mu buyobozi bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, batangarije ko u Burusiya bushobora gutangira gukurikiranwa kubera intambara bwashoje kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Nk’uko ikinyamakuru The New York Times cyabitangaje tariki ya 13 Werurwe 2023, aba bantu bo muri ICC bavuze ko uru rukiko ruteganya gukurikirana ku Burusiya ibyaha bibiri, ari byo: ishimutwa ry’abana bo muri Ukraine no kugaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivili.

Mu gihe ibi byaha byombi byazaba bihamye u Burusiya, ngo ICC irateganya kuzashyira hanze impapuro zo guta muri yombi abayobozi batandukanye b’iki gihugu.

Mu gihe hategerejwe icyo ICC izakora, Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko igihugu cye kidaha agaciro uru rukiko n’imiburanishirize yarwo, mu rwego rwo kwerekana ko kitazitabira urubanza kandi ko ibyemezo rwazafata bitabareba.

Impuguke mu mategeko mpuzamahanga nka Roth zibona kuba u Burusiya buvuga ko budaha agaciro ICC bitayibuza gukomeza gukurikirana ibi byaha cyane ko igihugu byakorewemo, Ukraine, cyo cyahaye abanyamategeko uburenganzira bwo gukora iperereza.

Roth avuga ko n’ubwo Putin yagaragaza ko adatinya ICC, bitazabuza ibyemezo by’uru rukiko kumugiraho ingaruka, mu gihe atazayobora u Burusiya ubuzima bwe bwose. Ati: “Mbese Putin ashobora kuba atekereza ko ntacyo yatinya kuri ICC. Ariko ibyo biramusaba kuba Perezida ubuzima bwose. Ibyo biragoye.”

Uyu munyamategeko abona ko mu gihe u Burusiya buzaba bwarafatiwe ibihano by’ubukungu bitewe n’ibyemezo bya ICC, ubutegetsi buzamusimbura buzajya ku gitutu, maze buhitemo kumutanga kugira ngo afungwe nk’uko byagendekeye Slobodan Miloševi? wabaye Perezida wa Serbia na Yugoslavia. Ati: “Naho ubundi, mu rwego rwo kurangiza ibihano, guverinoma y’ahazaza izagira igitutu cyo kumutanga. Uzabaze Milosevic.”

Miloševi? yabaye Perezida wa Serbia na Yugoslavia kuva mu mwaka w’1997 kugeza mu 2000. Yapfiriye muri kasho y’Umuryango w’Abibumbye iri La Haye muri Werurwe 2006 ubwo yari akiburana ibyaha by’intambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *