Kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Gashyantare 2018, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 15 ababwira ko ari umwanya wo kwibaza impamvu hari ibitagenda kandi bimaze kuganiirwaho kenshi.

Mu ijambo rye, perezida Kagame yavuze ko uyu Mwiherero ubaye ku nshuro ya 15 umaze kuba umuco wo kwisuzuma, wo gusuzuma ibikorwa niba bijyana ku buryo bwuzuye n’ibyo u Rwanda rwifuza gukora. Ati: “Ni umwanya wo guhindura ibigomba guhinduka”.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Umwiherero ni umuco wo gushakisha ibigomba gukorwa kugira ngo ibintu bihinduke, ibitagendaga neza bigende neza, ibyagendaga neza turusheho kubikora neza. Ni umwanya wo kwibaza impamvu hari ibitagenda kandi tumaze kubiganiraho inshuro nyinshi”
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko uyu ari Umwiherero w’Abayobozi. Abayobozi bafatanyije n’abo bakorana baha igihugu icyerekezo.
Yavuze ko ufasha kumva neza niba icyerekezo igihugu kihaye bacyumva bose, ndetse nuko bitwara mu rugendo rugana aho gishaka kugera
Ati: “Nk’Abayobozi, icyerekezo dufite turacyumva twese, ndetse twumva uruhare rwacu nk’abayobozi. Ariko iyo bigeze mu mikorere n’imikoranire, aha niho havuka ikibazo”.

Perezida Kagame yavuze ko mumyaka 15 ishize nta narimwe hatavuzwe ku mikoranire. Ati: “Buri mwaka bisubirwamo kenshi. Twese turumva icyo tugomba gukora.”
Yakomeje agira ati: “Ibigereranyo bitandukanye bishyira u Rwanda mu myanya y’imbere byerekana ko hari igikorwa. Byerekana kandi ko hari byinshi byakorwa dukoranye kandi tugakoresha ibyo dufite neza. Reka rero buri wese muri twe akore ibishoboka mu bushobozi bwacu.”
Nyuma yo gutangiza uyu mwiherero ku mugaragaro, abitabiriye Umwiherero 2018 bahise bajya mu matsinda batangira kuganira uko bagera ku ntego z’igihugu z’iterambere.


