Icyumweru kimwe gusa nyuma y’ishyingurwa rya Benedigito wa XVI, uwari umufasha we wa hafi yasohoye igitabo cyari gitegerejwe cyane kuri uyu wa Kane, agaragaza ibisobanuro birambuye ku makimbirane yari hagati ya nyakwigendera n’uwamusimbuye Papa Fransisiko .
Igitabo cya Georg Gaenswein kigaragaza ibiganiro byihariye n’abapapa bombi mu kwerekana uko uwahoze ari Papa w’Umudage yazamutse ku buyobozi ndetse n’imyaka icumi yamaze mu kiruhuko nyuma yo kwegura kwe mu 2013.
Vatikani ntabwo yasubije ku mugaragaro ibivugwa ariko Papa Francis yahamagaje Gaenswein mu nama yihariye ku wa Mbere, itariki 16 Mutrama 2023, nyuma y’iminsi y’ibiganiro yatanze mbere y’isohoka ry’igitabo, aho uyu Mudage w’imyaka 66 akomoza ku bibazo byaba bimaze imyaka i Vatican.

Karidinali Georg Gaenswein na Benedigito XVI
Muri kimwe mu biganiro yatanze, yavuze ko “byababaje umutima wa Benedigito” igihe Francis yahinduraga icyemezo cy’uwamubanjirije agabanya misa gakondo y’ikilatini.
Iki gitabo kije gikurikira inkuru duheruka kubagezaho y’Umukaridinali utaratangajwe amazina nawe uheruka kuvuga ko abatsimbaraye ku mahame ya Kiliziya Gaturika baba barimo gucura umugambi wo kweguza Papa Fransisiko.
Kanda hano hasi usome iyo nkuru
https://bwiza.com/?Vatican-Haba-harimo-gucurwa-umugambi-wo-kweguza-Papa-Fransisiko
Kugeza ku rupfu rwe ku ya 31 Ukuboza ku myaka 95, Benedigito yari yarakomeje kuba ikitegererezo ku batsimbarara ku mahame ya Kiliziya (Les conservateurs) Gatolika, basanga Papa Fransisiko yoroshya ibintu cyane nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ivuga.
Kumirwa no kumanjirirwa
Nk’umunyamabanga we kuva mu 2003, Gaenswein yahoraga ari iruhande rwa Benedigito, kandi mu myaka ye ya nyuma aho yabaga mu kigo cy’abihaye Imana cya Vatikani, yamubaye hafi.

Nyuma y’urupfu rwa Benedigito, Gaenswein yayoboye icyunamo, agasuhuza abashyitsi bari bagiye gusezera uwo yafataga nk’icyitegererezo kandi asoma isanduku irimo umurambo we imbere y’ibihumbi byari biteraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero mu gihe cyo gushyingura kwayobowe na Papa Fransisko.
Mu gitabo “Nothing But the Truth: My Life Beside Pope Benedict XVI” cyangwa “Nta kindi uretse Ukuri: Ubuzima Bwanjye Iruhande rwa Papa Benedigito XVI” mu Kinyarwanda, Gaenswein asobanura urujijo rwa Benedigito ku byemezo bimwe na bimwe bya Francis, ndetse n’uko yagerageje gukomeza kugenzura uwamubanjirije.
Nyuma yo kuba mu 2013 Papa wa mbere mu binyejana bitandatu weguye ku mirimo ye, Benedigito yasezeranije kubaho “yihishe Isi”, ariko yishe iryo sezerano avuga ku bibazo bimwe bikomeye.

Mu byo yavuzeho bya nyuma bigaragara mu gitabo Benedigito yafatanyije kwandika ku bijyanye no gushaka kw’abasaserdoti mu 2020 aho Gaenswein yavuze ko Papa Francis bigaragara ko ari we yafashe nka nyirabayazana.
Gaenswein byamuviriyemo kwirukanwa ku mwanya yari afite w’umuyobozi w’urugo rwa Papa.
Papa Francis ngo yamubwiye ati: “Guma mu rugo guhera ubu. Gumana na Benedigito ugukeneye, kandi ukore nk’umurinzi (shield).”
Gaenswein, wari wigaragaje cyane mu itorwa rya Benedigito, avuga ko “yatunguwe akabura icyo avuga” kubera uko kumanurwa kwe.
Benedigito amaze kumva ayo makuru, ngo yabaye nk’utebya agira ati: “bisa naho Papa Fransisko atakinyizera, kandi akakugira umurinzi wanjye”.
Gaenswein yanditse ko uwahoze ari Papa yagerageje gutuma Papa Francis ahindura ibitekerezo, ariko biba iby’ubusa.
‘George w’igikundiro’
Kimwe na Benedigito, Gaenswein yavukiye muri Bavaria mu Budage. Yasobanuye ko akiri muto yakundaga gukora siporo kandi yumva Pink Floyd.
Umuhungu w’umucuzi, yahawe inshingano mu 1984 maze azamuka mu ntera aba umunyamabanga wa Karidinali Joseph Ratzinger icyo gihe wari utaraba Papa Benedigito XVI.

Igihe Ratzinger yatorerwaga kuba Papa mu 2005, ibitangazamakuru mpuzamahanga byahise bitangazwa n’umunyamabanga we w’igikundiro kidasanzwe.
Byamwise “Bel Giorgio” (“Gorgeous George”) cyangwa “George w’Igikundiro”maze ibinyamakuru bitangira kumugendaho nka Paparazzi bifata amafoto ye biyakwirakwiza.

Mu gitabo cye, yavuze ko umubano we wa hafi na Benedigito wateje ishyari.
Gaenswein yavuze kandi ko Papa mushya, Francis, yasaga nk’utamushaka hafi ye, avuga ko yanze kumwemerera kuba mu nzu Benedigito yakoresheje.
Ngo ntabwo iki gitabo biteganijwe ko kizanoza umubano hagati yabo, kandi ntiharamenyekana niba hari akandi kazi Gaenswein azahabwa ubu.
Bamwe mu bakurikirana iby’i Vatikani bavuga ko ashobora kugirwa ambasaderi wa Vatikani, cyangwa kuba umuyobozi w’urusengero rukomeye.


