Venezuela yafashe ingamba zo gukumira ibisa nk’ibyabaye mu Rwanda mu 1994

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishinga amategeko nshya ya Venezuela yashinzwe na perezida Nicolas Maduro ubwe, yatangaje ko igiye kujya igenzura ubutumwa ibigo byigenga bishyira ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kurwanya intambara yo mu mutwe isa nk’iri kurwanya socialism ndetse no gukumira jenoside nk’iyabaye mu Rwanda.

Perezida w’iyi nteko izwi mu Cyongereza nka National Constituent Assembly (ANC), Delcy Rodriguez, wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yatangarije kuri televiziyo ko iki cyemezo cyari ngombwa mu gukumira ko hakongera kuba nk’ibyabaye mu Rwanda muri Venezuela, avuga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 aho ngo amaradiyo yagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu muyobozi akaba yakomeje avuga ko kugenzura ubutumwa bunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z’ibigo byigenga bizakuraho ikwirakwizwa ry’ubutumwa bushishikariza urwango, kutababarira n’intambara.

Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela yashyizeho uru rwego muri Nyakanga arusimbuza inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yari yiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari na rwo rwego rwemewe n’amategeko.

Bikaba bivugwa ko nta tegeko ryagendeweho mu gushinga ANC, kandi ngo amatora yo kuwa 30 Nyakanga yo kwinjira muri ANC yitabiriwe n’abari mu kwaha kwa perezida Maduro gusa barimo umugore we, Cilia Flores ndetse n’umuhungu we Nicolas Maduro Moros.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *