Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wemeje ko abasirikare bawo babiri bakuru (commanders) bishwe ku wa 16 Mutarama 2024 baguye mu gico batezwe nâIngabo za Leta.
Mu kiganiro cyihariye umuvugizi wâuyu mutwe mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma yagiranye na BWIZA TV, yashimangiye ko ibi byakozwe na Leta ya Kinshasa ifatanyije nâAbafatanyabikorwa bayo muri iyo ntambara barimo FDLR, WAZALENDO, Abarundi na SADC.
Maj Ngoma yavuze ko kuba Ihuriro ryâingabo za Leta rikomeje kubarasaho ari ikimenyetso cy’uko ridateze kwemera kuyoboka inzira yâibiganiro, bityo ko M23 nayo yafashe ingamba zo guhorera abayo bishwe ndetse no kurindira umutekano Abasivile Leta ikomeje kurasaho buhumyi.
Byâumwihariko kuri bariya bishwe, Maj Willy Ngoma yavuze ko baguye mu gico batezwe ubwo bari bagiye guhumuriza abaturage nyuma yâuko bari bamaze iminsi baraswaho nâIhuriro rya Leta ribarasa ribaziza gusa kuba ari abo mu bwoko bwâAbavuga ikinyarwanda bâAbatutsi.
Ati âBariya ba komando bari bagiye guhumuriza abaturage, ibyababayeho ni ukugwa mu gico (Ambouscade), ntabwo biduca intege kuko twe turi Igisirikare giharanira impinduramatwara. Ni ibisanzwe ntabwo byaduca intege.â
Umunyamakuru yamubajije igisobanuro cyâibyo banditse mu Itangazo ryabo rivuga kuri ruriya rupfu rwâAbakamanda babo byâumwihariko aho bavuze ko ubutumwa Leta ya Kinshasa yaboherereje babwakiriye maze asubiza ko âUbutumwa baduhaye ni ubwâuko bashaka intambaraâ âTuri abasirikare natwe rero tugiye kubasubiza.â
Agaruka ku kuba M23 ikomeza kuvuga ko yubahiriza ibikubiye mu masezerano yâagahenge uyu muwe uba utaranashyizeho umukono, Maj Ngoma yagize ati âTwe turi igisirikare cyubahiriza ibyo dusabwe, twubahirije gahunda yâagahenge twasabwe, ariko mu gihe turi kubyubahiriza nibwo batugabaho ibitero. Baratwicira ababyeyi, baratwicira inshuti nâabavandimwe, Muziko twe m23 turi igisirikare cyubaha, tugira ikinyabupfura, ntidushobora gusuzugura ibyo umuryango mpuzamahanga uvuze.â
Yavuze ko ibyâaka gahenge rero batashoboraga kubirengaho kuko kasabwe nâibihugu bikomeye nkâAmerika, Umuryango wâUbumwe bwâUburayi ndetse nâAbakuru bâIbihugu bya EAC. âNtishobora kubasuzugura, ntidushobora gusuzugura bariya bakuru bâIbihugu. Ati âAriko biragaragara ko Leta ya Congo yo itabikozwa, ikomeje gusuzugura abo bose, yasuzuguye abo bakuru bâIbihugu yanasuzuguye umuryango mpuzamahanga.â
Yagarutse ko buryo Leta ya Congo bahanganye ari Leta yakomeje kugaragaza ko igamije kwica abantu bose bavuga Ikinyarwanda ndetse ko ititeguye kuyoboka inzira yâibiganiro ahubwo ikaba ikomeye kwica Abasivile no kubasenyera ibikorwa remezo nkâinzu batuyemo ndetse nâamashuri, ati âTuravuze ngo ântituzabyemeraâ. Tugiye kubasubizaâ
Maj Willy Ngoma kandi muri iki kiganiro yanasabye Abanyekongo bose bahunze ihohoterwa bakorerwa na Leta nâAbambari bayo guhunguka bagataha bagasubira mu byabo ndetse bakiyunga ku ishyaka rya AFC (Alliance Fleuve Congo) kugira ngo bafatanyirize hamwe gushaka igisubizo cyâibibazo byâumutekano muke urangwa muri kiriya gihugu byâumwihariko mu Burasirazuba bwacyo.



2 Responses
VIDEO – M23 yasobanuye uko bakamanda bayo biciwe muri Ambushi yemeza ko igiye kubahorera
M23 ni byiza kubaha UN ariko isa naho yabahinduye ibitambo n’ibikinisho.
Igihe urwanira uburenganzira bwo kubaho no kugira iwanyu ntukwiye kumvira abakugambanira cyangwa bashaka kukugira ikiraro.
Mukwiye guhagarika inzira mwahisemo aruko bamaze kubumva neza.
VIDEO – M23 yasobanuye uko ba komanda bayo biciwe mu gico
Muraho neza, njye nagize ikibazo ngira ngo mbibarize munyamakuru wa mugani wa Canisius .
Ese kuki M23 ihise isobanura ibya bariya ba comanda bayo bapfuye kandi tutarigeze twumva FARDC yo isobanura abayo ?
ubwo si ugushaka kugira ngo bagire amarangamutima y’abantu babagirira impuhwe. Ijwi rye ryose nagerageje kurymva numva harimo gusa kwivuga nyamara nabo hari amasezerano barenzeho ndetse n’amabwiriza y’ibihugu bigize EAC.