Bitangazwa ko abarwanyi batanu bikekwa ko ari aba FDLR, abasirikare bane n’abandi bantu batanu basize ubuzima mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’inyeshyamba za FDLR, ariko iyi mibare ikaba itavugwaho rumwe.
Ni igitero cyagabwe ku wa 1 Gicurasi 2018, muri Pariki ya Virunga iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari FDLR bitambikaga imodoka zari zitwaye abacuruzi, ngo hagamijwe kubashimuta.
Ikinyamakuru actualite.cd, gitangaza ko Umuyobozi uhagararariye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, i Kibirizi muri Teritwari ya Rutshuru, Hope Sabini, yemeza aya makuru, akavuga ko izo modoka zavaga i Kiwanja zigana i Beni na Butembo.
Avuga ko icyo gitero cyaguyemo abantu benshi, ati “ Hari ahagana saa tatu z’amanywa (09:00) nibwo FDLR Foca yagerageje gufunga umuhanda ngo ishimute abantu, nibwo abasirikare babasubije, twatakaje umugore umwe wo mu muryango w’umusirikare wari ugiye i Beni, Majoro umwe yakomeretse ubwo amabandi abiri yari amaze kwicwa, abagenzi batatu bakomeretse, nyuma yaho twabonye umurambo w’umwe mu bagabye igitero, bose hamwe abapfuye ni 4 n’abakomeretse bane”.
Iki kinyamakuru gitangaza ko amakuru atangazwa n’abandi bantu bo muri aka gace, avuga ko hapfuye abantu 14 barimo n’inyeshyamba.
Umwe mu baturage bo muri Vitshumbi, agace kegereye ikiyaga cya Edouard ati “ni igitero cyagabwe n’amabandi ku modoka zari zishoreranye zigera kuri 50 mu gace ka Busendo muri Pariki ya Virunga, abasirikare bane bishwe barimo na majoro wishe amabandi atanu, n’abagenzi batanu bishwe.
Muri Werurwe uyu mwaka, nibwo ingabo za Congo zatangaje ko zafashe umwanzuro wo kuzajya ziherekeza imodoka z’abagenzi zica mu mihanda miremire hirindwa ishimutwa rikorwa n’inyeshyamba cyane cyane mu tude twa Beni na Rutshuru.
Iki kinyamakuru gitangaza ko cyagerageje kuvugisha umuvugizi w’ingabo zishinzwe guhangana n’ibitero by’inyeshyamba muri aka gace byiswe ‘Sokolo2’, Maj. Guillaume Ndjike Kaiko, ntibyabakundira.


