Visi Perezida Gachagua mu isengesho n'abo bakoranaga urugendo

Visi Perezida wa Kenya ahangayikishijwe n’uko adasiba gusabiriza ibiryo byo gutunga abaturage

Sangiza iyi nkuru

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uko kuva yajya kuri iyi nshingano adasiba gusabiriza ibiryo byo gutunga abatuye mu gihugu bugarijwe n’inzara, agasaba n’ibihugu by’abakoloni.

Aya maganya yayagaragaje ubwo yasengeraga mu karere ka Mount Kenya kuri uyu wa 8 Mutarama 2023, atura Imana ibibazo byugarije igihugu muri rusange, by’umwihariko inzara yatewe n’amapfa.

Gachagua yagize ati: “Kuva naba Visi Perezida, nahindutse umusabirizi. Igihe cyose nkimara nsaba abanyamahanga ibiryo, harimo n’abadukolonije. Birashengura ariko nta yandi mahitamo kuko ntabwo twareka ngo abantu bacu bapfe.”

Uyu muyobozi yibukije Imana ko Abanyakenya babuze imvura ihagije mu bihe bitanu bishize, bikaba ari byo byabaye intandaro y’inzara. Ati: “Twagize ibihe bibi by’imvura bitanu, abantu bacu bugarijwe n’inzara. Inyamaswa zacu zarapfuye, abana ntibabona ibyo kurwa. Ndasenze Mana ngo uvure ubutaka bwacu, ndasenze ngo utubabarire ibyaha, ubuvure kugira ngo abantu bacu bishimire imbuto zituruka mu mirimo yabo.”

Isengesho rya Gachagua ryajyanye n’urugendo yagiriye muri iki gice, aho yanasuye umugezi wa Rikki bigaragara ko amazi yawo yagabanyutse bitewe n’izuba ryinshi.

Visi Perezida Gachagua mu isengesho n'abo bakoranaga urugendo
Visi Perezida Gachagua mu isengesho n’abo bakoranaga urugendo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *