Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yamaganye yivuye inyuma ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina bizwi nk’ubutinganyi, abyita ibishitani bikwiye kurwanywa n’abarimo Perezida William Ruto.
Ubwo yafunguraga ikigega cy’abagore kuri uyu wa 2 Werurwe 2023, Visi Perezida Gachagua yatangaje ko yatunguwe no kumva urukiko rw’ikirenga rushinja Leta kwanga kwandika imiryango iharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina n’abandi, bose babarizwa mu muryango wa LGBTQ.
Gachagua yagize ati: “Mu minsi mike ishize, hari amagambo yaturutse mu rukiko. Narumiwe, mbura icyo mvuga. Uzi ko hari igihe ushobora kumirwa kugeza ubwo ubura icyo kuvuga? Twumvise ko hari umuryango ushaka kurwanirira abashakana bahuje ibitsina, abagore bakarongora abagore. Ibyo ni ibiki?”
Uyu muyobozi yavuze ko nta kibazo asanzwe afitanye n’urukiko, ariko ngo ntiyumva uburyo umugore yakwemererwa gushakana n’undi mugore. Ati: “Nta kibazo dufitanye n’urukiko ariko tugomba kubaza uko bategereza kuba umugore yarongora undi mugore. Ibyo nta byo dushaka, ibyo ni ibishitani kandi bihabanye n’imyemerere yacu.”
Gachagua yatangaje ko Perezida Ruto yizera Imana, bityo ko azatanga umusanzu we mu kurwanya ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina.


