fa3h7tax0aelpvo.jpg

Vital Kamerhe yongeye kugaragara muri perezidansi Tshisekedi yakira Obasanjo

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Vital Kamerhe wari umaze igihe abarizwa muri gereza, yongeye kugaragara mu itangazamakuru kuva kuwa Mbere, itariki 22 Kanama ubwo nka Perezida w’ishyaka Union pour la Nation Congolaise, yayoboye inama ya biro politiki yaryo agatangaza imigambi myinshi afite mu rwego rwo kwerekana ko yagarutse mu kibuga cya politiki.

Kuva icyo gihe, kuri ubu ngo Kamerhe yanongeye muri Perezidansi ya RDC, aho kuri uyu wa Gatatu yagaragaye mu nama yahuje Tshisekedi n’uwahoze ari perezida wa Nigeria, Olusegun Obasandjo, washyiriye umukuru w’igihugu ibitekerezo bimwe ku kijyanye n’ibibazo by’ubuhinzi ndetse n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.

Kuri ubu igikomeje kwibazwa, ni ukumenya niba Kamerhe yaba ari mu nzira zo gusubira mu mwanya yahoranye w’Umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu no muri politiki nyuma yo kugirwa umwere mu rubanza yari akurikiranwemo kunyereza amafaranga ya leta.

fa3h7tax0aelpvo.jpg

Bitari ibyo nk’uko bitangazwa na mediacongo.net, ngo nta kindi gisobanuro cyasobanura impamvu yari iruhande rwa Perezida Tshisekedi yakira Obasanjo nubwo umuyobozi wa UNC yatangaje uruzinduko ateganya mu rwego rwo gushakisha amahoro mu burasirazuba.

Ni muri urwo rwego, umwe mu bamenyereye ingoro nshya ya Perezida, avuga ko kugaruka kwa Vital Kamerhe hafi ya Perezida wa Repubulika, yanakomeje kuba umufatanyabikorwa we nyamukuru, bishobora kuzavamo itangazo rikomeye mu minsi iri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *