VUP: Gutinda kwishyurwa bituma abaturage bicira isazi mu jisho bagahuhurwa n’isari

Sangiza iyi nkuru

Abagenerwa bikorwa ba gahunda ya ‘Vision Umurenge Programme’ izwi nka  VUP bagaragaje ko iyi gahunda aho kubafasha kwiteza imbere isiga bazahajwe n’ubukene kubera kutishyurirwa ku gihe uko bikwiriye amafaranga baba bakoreye.

Ibi ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Akarengane ishami ry’U Rwanda  bwitwa ‘Baseline Survey on Citizens’ Participation in the Management of VUP-PW projects’ ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga “Ubushakashatsi bw’ibanze ku ruhare rw’abaturage mu mikorere ya VUP-PW”.

Ubu bushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Akarengane Ishami ry’U Rwanda  bugaragaza ko amategeko n’amabwiriza arebana no kwishyura abakora muri VUP ahonyangwa.

Ubusanzwe abakora muri VUP bishyurwa mu gihe cy’iminsi icumi ariko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko aba baturage bamara amezi n’amezi bategereje amafaranga amaso yaraheze mu kirere.

residents of rutunga in gasabo district build a new road under the vup programme
Abagenerwabikorwa ba VUP mu murenge wa Rutunga, Gasabo/Ifoto: TNT

Aya mafaranga n’ubwo ngo ari iyanga nk’uko Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Akarengane Ishami ry’U Rwanda ubivuga, iyo atinze bihumira mu mirari kuko aba ari yo batezeho kwikenura ku byangombwa nkenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ubwo hashyirwaga hanze ibyavuye muri ubu bushakashatisi, Umunyamabanga w’ Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Akarengane Ishami ry’U Rwanda,  Apollinaire Mupiganyi yavuze ko gutinda kwishyura abaturage bakora muri VUP ahanini biterwa no kuba amafaranga antuzwa mu ntoki z’abantu benshi (bureaucracy)  mu gihe hatangwa impapuro zisaba amafaranga ku karere no gutanga ayo mafaranga kugira ngo yishyurwe abagenerwabikorwa.

Muri ubu bushakashatsi mu bagenerwabikorwa ba VUP bose babajijwe nta numwe uvuga ko yari yakira amafaranga ye mu gihe giteganwa n’amategeko mu gihe 25% basubije ko bakiriye amafaranga mu gihe cy’iminsi 14

Muri ubu bushakashatsi kandi abagenerwabikorwa 12% bavuga ko bishyuwe inshuro imwe mu mezi atatu, 24% bavuga ko bishyuwe rimwe mu mezi abiri naho  35% bakavuga ko bishyuwe rimwe mu kwezi kumwe mu gihe 2% bavuga ko bishyuwe rimwe mu mezi atandatu.

Mupiganyi avuga ko lisiti y’abakozi bakora muri gahunda ya VUP yuzuzwa buri kwezi,igashyikirizwa umurenge nyuma ikazashyikirizwa akarere kugira ngo kayikorere ubugororangingo kugira ngo nako kazayishyikirize Minisiteri y’Imari n’igenamigambi bityo ko ibi bikwiye kuvaho kugira ngo hirindwe ubutinde mu kwishyura abakora muri VUP.

Ati” Birakwiriye ko hahindurwa inzira  amafaranga yagezwaga ku bagenerwabikorwa. Amafaranga akwiriye gushyirwa ako kanya kuri konti ye iri muri SACCO aho gukoresha uburyo bwa kera. Uku gutinda kwishyura bigira ingaruka ku iterambere ry’ubukungu bw’abakora muri VUP.”

Izindi mbogamizi zagaragajwe n’ubu bushakashatsi harimo  kuba abagenrwabikorwa ari benshi, gukora amasaha y’umurengera n’ingendo ndende ku bari mu zabukuru bavuga ko bahazaharira kugira ngo bagere aho bakorera.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Abagenerwabikorwa bavuga ko amafaranga bahabwa muri VUP abagirira akamaro ariko ko iyo atinze asanga barazahajwe n’umukeno.

Umuyobozi Mukuru w’ Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Akarengane Ishami ry’U Rwanda, Marie Immaculée Ingabire yavuze ko nta mpamvu n’imwe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bufite ku ngingo yo kuba amafaranga atinda kugera ku baturage bakora muri VUP kuko aba yarateguwe mu ngengo y’imari, ko ahubwo yakabaye atangwa ku gihe uko bikwiriye.

Raporo y’ubu bushakashatsi ivuga ko bwakorewe mu turere umunani ari two Gakenke, Musanze, Gatsibo, Kirehe, Nyamasheke, Rubavu, Nyanza, na  Ruhango. Iyi gahunda ya VUP yatangijwe mu mwaka wa 2008 nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’ikibazo cy’ubukene bwagashe rubanda  hahangwa imirimo ku batayifite.

Benshi mu bahabwa akazi muri VUP mu gihe gito mu mirimo irimo nko gusana imihanda n’ibindi bishobora kubafasha kwinjiza amafaranga.

Aba baba biganjemo abagore,urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri ,abafite ubumuga bw’ingingo ndetse n’abapfakazi n’imfubyi bakora amasaha atanu ku munsi mu gihe abakecuru n’abasaza bakora amasaha abiri.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *