“Ndabifuriza ishya n’ihirwe ndetse no kumererwa neza ku buyobozi bw’igihugu, ndanabyifuriza abaturage badasanzwe b’u Rwanda, kuri uyu munsi w’irahira rya Perezida Kagame.”
Aya ni amagambo agaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Wendy Waeni, umwana w’umukobwa w’umunyakenya w’imyaka 12 uzwiho impano zidasanzwe, yanditse ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, ku munsi nyirizina w’irahira rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri manda nshya y’imyaka 7 agiye kuyoboramo u Rwanda.

Ubutumwa bwa Waeni kuri twitter
Uyu mwana aziranye na Perezida Kagame wigeze kumubwira ko azamwakira maze nyuma y’imyaka ibiri, tariki 9 Nzeri 2016, akaza i Kigali mu ndege yamuvanye i Nairobi muri Kenya aje kwakirwa na Perezida Kagame.

Waeni n’ababyeyi be n’umunyamakuru Eugene Anangwe bakirwa na Perezida Kagame
Nyuma yo kwakirwa yavuze ko yishimiye ko inzozi ze zabaye impamo, ashimira Perezida Kagame wamwakiriye ndetse a nyurwa n’ubwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere n’isura y’umujyi wa Kigali.
Waeni yateye ikirenge mu cy’abandi bantu batandukanye barimo abakuru b’ibihugu na guverininoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga n’ikorera mu Rwanda ndetse na sosiyete zihakorera bifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame muri iyi manda nshya.
Uyu mwana ufite umwihariko wo gutaramira no gususurutsa abakuru b’ibihugu batandukanye abashimisha akoresheje impano idasanzwe afite mu mikino ngororamubiri, amaze kwakirwa n’abatari bake muri bo. Urugero ni Perezida Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, John Mahama wahoze uyobora Ghana, Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo, ndetse na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Akaba yaranagiye abasusurutsa mu mpano y’imikino ngorongingo yifitiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwana kandi akundirwa imbwirwaruhame ze zigaragaramo ubuhanga, uburyo aganira na televiziyo zikomeye ashize amanga.
Uyu mwana ukurikirwa n’abantu 5,415 kuri Twitter barimo abakuru b’ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga, akurikira abantu 1,501, amaze gutambutsa kuri Twitter ubutumwa 5,938, muri ubwo ubugera ku 3,395 bwagiye bushimwa n’abantu batandukanye babukanzeho ahanditse , like’.

Ubwo Waeni yari ageze i Kigali yahobewe na Perezida Kagame

Waeni yashyikirije impano Perezida Kagame

Umwana yabanje guhura na Perezida Kagame nyuma amwakirira mu Rwanda

Mu ndege yanyuzwe n’amafunguro yahawe

Bumwe mu buryo asusurutsamo abamukurikira
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com


