Kuri iki Cyumweru, itariki ya 6 Nyakanga, imirwano yadutse, hagati ya FARDC, ishyigikiwe na Wazalendo, n’inyeshyamba za AFC / M23 ku Musozi wa Fungura, witegeye imidugudu ya Katobi na Mera, muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale).
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye nimugoroba ubwo impande zombi zahuraga ku irondo nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ivuga.
Urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwumvikanye kugeza mu gicuku, bitera guhunga abaturage ba Katobi na Mera mu gace ka Banakindi.
Amakuru aturuka muri kariya karere yerekana ko uyu wa Mbere wari utuje, nubwo kuri ubu bigoye kumenya neza ugenzura Umusozi wa Fungura.
Umubare w’abahitanwe n’iyi mirwano nturamenyekana, ariko amakuru amwe avuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu karere k’imirwano.


