Waragiye ariko ntiwibagiranye- Zari Hassan yicaye ku mva ya Ivan Semwanga

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz, Zari Hassan yashyize ahagaragara amafoto ye yicaye ku mva y’uwahoze ari umugabo we, Ivan Semwanga uherutse gupfa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore wakomeje kurangwa n’udushya tudasanzwe ndetse rimwe na rimwe no kutumvikana n’umugabo we Diamond kuva Semwanga yapfa, yashyize amafoto ye ku rukuta rwe rwa Instagram yicaye ku mva, munsi y’ayo mafoto hariho amagambo avuga ko nubwo yapfuye atazamwibagirwa.
Ashyize hanze aya mafoto nyuma y’iminsi micye asa n’uwabuze aho yari kwa muganga akurikiranye nyina Sultan Hassan mu bitaro kubera indwara y’umutima na Diabetes.
Amakuru avuga ko nyina wa Zari yakomeje kuremba cyane nyuma yo gushyingura umukwe we Ivan Semwanga.
Zari yafashe umwanzuro wo gusura imva y’umugabo we mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’uko abatari bacye bamugiriye inama yo kuzajyayo, agafata umwanzuro wenyine nta n’undi wamuherekeje.
Amwe mu magambo y’abakunzi be bavuze kuri ayo mafoto, yagize ati”buri mugore yari guhitamo kwigumanira na Semwanga kuruta kugumana na Diamond, ariko nta wujya inama n’ibihe.”
Mu minsi yashize, Zari yagaragaye asa n’uri mu bihe byiza n’undi mugabo yise ko ari mubyara wa Semwanga, ibintu byababaje Diamond ndetse bikanateza umwuka mubi hagati ya bo ariko bikarangira biyunze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyi wikende ishize rero, nibwo Zari Hassan yafashe umwanzuro wo kujya muri Uganda gusura imva y’uwari umugabo we waguye muri Afurika y’Epfo mu mpera za Gicurasi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *