Waremanywe DNA y’ Imana, biguhesha kuba usobanutse

Sangiza iyi nkuru

Abafeso2:10

“ Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugirango tuyigenderemo”

Ijambo DNA ni incamake y’ijambo ry’ Icyongereza ryitwa “ DEOXYRIBONUCLEIC ACID. DNA ikaba yerekana inkomoko y’ Umuntu cyangwa ikintu.

Iyo umaze guhinduka icyaremwe gishya uhita uhabwa indi DNA yo mu urwego rwo hejuru kuko iba isumba kure iyo warusanganwe iva k ‘ ababyeyi bawe.

Iyo DNA yakabiri uba uheshejwe n’ amaraso ya Yesu Kristo ntabwo abashaka kukumenya neza barinda kwitabaza abaganga n’ Ibipimo byabo.

Niyo mpamvu wowe usabwa kwitonda cyane kubyo ukora ndetse naho unyura kuko buri wese aragusoma akakumenya. Niba ugira ngo ndakubeshya uzabaze Intumwa Petero umunsi uzagera mu ijuru uko byamugendeye ari kubebera yihisha mugihe bafataga umwami we Yesu Kristo kandi yari yaramusezeranije ko no mu urupfu bazaba bari kumwe.( Anyway).

Kubera iyo mpamvu ntabwo ukwiriye gutekereza ko uri umuntu uciriritse cyangwa uri umuntu usanzwe. Ntaho uhuriye n’ abandi bantu barenga za miliyari zituye iyi isi. Ibintu byose byawe ni Special. Uzahura n’ ibibazo nkabandi mugihe abantu bazaba bari kuvuga bati “ nta akazi agifite imbwa ziramuriye” ni bucya akubone wambaye neza ,mu maso yawe yarabagirana. Abana barya bagahaga ntakibazo.nihashira igihe runaka babone Imana yaguhaye akandi kazi kandi kameze neza kurusha akambere.

Bazabona ibyawe babiteje ariko ntibamenye ko byari ubushake bw’ Imana kugira ngo igushyira mu mwanya mwiza cyane kandi uyihesha icyubahiro nyuma yigihe ihite ikwinjiza muyindi migisha yo mu ubushake bwayo.

Igihe Imana yakuremye mu ishusho yayo, yahise ishyira igice cyayo muri wowe. Niyo mpamvu uyu minsi nifuje ku kwibutsa ko ufite DNA y’ Imana y’ Inyembaraga, Ishoborabyose.

Wowe inzira unyuramo ni inzira yateguwe cyera inzira nziza, inzira y’ imigisha, inzira yo gukora ibintu byiza. Bivuga ko aho unyuze hasigara Urwibutso bw’ ibintu byiza cyangwa Imirimo myiza ku abantu bazavuka nyuma yawe.

Ndashaka ko ndashaka ko unyumva neza Muvandi.. Ntakintu nakimwe giciriritse ku ibijyanye nawe, nubwo ibihe bimwe tudakora ibijyanye nabo turibo. “Urasobanutse”

Jya nkunda inama nziza President w’ Igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame igihe cyose ari mu manama ntabwo arangiza atagiriye abantu inama yo kwihesha agaciro, kwishakamo ubushobozi, guharanira kwicara ku imeza y’ imbere.

Kuri njye mbona ari Imana iba iri kuvugira muri we kuko izo nama zose zikubiye mu ibintu by’ ingenzi Imana yaremanye Umwana w’ Umuntu.

Muri make aba ari kubwiriza ubutumwa bwiza bityo twagobye gutega amatwi ndetse no gushyira mu ibikorwa izo nama nziza.

Imana yakuremeye kutisuzugura kuko usobanutse . Ushobora kwibaza uti “ bishoboka gute? Wowe uhuje ni Imana y’ Icyubahiro DNA.

Ikibazo tugira duhanga amaso ibijyanye n’ intege nke zacu, ibyo tudashoboye, ibitekerezo byacu tukabyerekeza ku ibintu twakoze nabi , mu ubuzima imiryango yacu yanyuzemo cyangwa imibereho babayemo bikarangira twisize ahantu hinyuma kandi habi mu gihe Imana yo yaturemeye kuba imbere ahantu hameze neza.

Mu igihe cyose uzajya wumva uri kwisuzugura, wumva ko ntacyo ushoboye, muri make wumva uri umuntu usasobanutse Uzajye wibuka iyi nyigisho maze mu mutima wawe uvuge uti” Ariko Pastor Eustache yanyibukije ko mfite DNA y’ Imana ishoborabyose kandi y’ Inyembaraga.bisobanura ko izo mbaraga z’ Imana nawe uzifiteho kandi ko ari Imana y’ inyacyubahiro ko nawe uri umunyacyubahiro.

Ni ngombwa kumva ko ibyiza ari ibintu bikugize kandi ko wavuye mu maraso y’abatsinda igihe cyose amarushanwa.

Niba ufite imiterere( DNA) y’ abatsinda amarushanwa uzabaho mu ubuzima buhora butsinda ikintu icyaricyo cyose)ibigeragezo byose n’ intambara zose) kanda igihe cyose uzaba utuye ahantu h’ imigisha y’ Imana.

 

Reka ndangize nkubwira ko

“ IMANA IFITE IDUKA RY’ IMIGISHA KURI WOWE “

Amen.

Imana iduhane imigisha muri iyi weekend n’ igihe cyose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *