Inzego z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushakisha abana b’Abarundi baherutse gutorokera muri I Washington ubwo bari bitabiriye amarushanwa mpuzamhanga yo gukora za robots, aho babiri muri bo bagaragaye binjira muri Canada, ariko na n’ubu nta wuramenya irengero ryabo.
Aba bana bari mu cyigero cy’imyaka 16 na 18 babuze kuwa Kabiri ushize ubwo amarushanwa ya Global Robotics Challenge yasozwaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“ Turi kuvugana na department y’igipoloso, batubwiye ko bari gukora ibyo bashoboye byose ngo babone abo bana ”, uyu akaba ari Benjamin Manirakiza, umujyanama wa mbere muri ambasade y’u Burundi I Washington mu kiganiro yahaye Reuters mu mpera z’icyumweru gishize, aho yongeyeho ko bafitiye icyizere ubushobozi bw’igipolisi.
Umuvugizi w’igipolisi cya Washington we avuga ko ibura ry’aba bana rigikorwaho iperereza.
Iyi nkuru iravuga ko aba bana basize imfunguzo z’ibyumba bararagamo mu gikapu cy’umuntu wari ubashinzwe, ariko bagatwara imyambaro yabo nk’uko byemezwa na First Global yari yateguye amarushanwa aba bana bari bitabiriye. Igipolisi kikaba gihakana ko hari abagize uruhare mu gutoroka kw’aba bana.
Babiri muri aba bana ari bo; Audrey Mwamikazi w’imyaka 17, na mugenzi we, Don Ingabire w’imyaka 16, ngo bagaragaye binjira muri Canada. Bagenzi babo bari bajyanye muri Amerika ni; Nice Munezero, 17; Kevin Sabumukiza, 17; Richard Irakoze, 18; na Aristide Irambona, 18.
Abayobozi bo ku mupaka wa Canada, abakozi mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse mistier y’impunzi ku bufatanye na ambasade y’u Burundi muri Ottawa, bose baravuga ko nta kanunu k’aba bana bafite. Ni mu gihe igipolisi cya Canada cyo cyanze kugira icyo gitangaza kuri aba bana, gusa cyemeza ko umuntu wese wambutse umupaka binyuranyije n’amategeko agomba gushyikirizwa inzego zibishinzwe.
Umuvugizi w’iki gipolisi, Annie Deslile, mu butumwa bwa email akaba yagize ati: Kwambuka umupaka wa Canada utabimenyesheje aho winjiriye binyuranyije n’amategeko. Yongeyeho ko n’iyo umuntu yakwinjira gutyo yiyita impunzi asubizwa aho yinjiriye.
Naho umuvugizi w’urwego rushinzwe za gasutamo no kurinda imipaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, we avuga ko uru rwego nta makuru rufite ku ibura ry’abo bana b’Abarundi.
Abana bo mu mashuri yisumbuye baturutse mu bihugu isaga 150 nibo bitabiriye irushanwa rya Global Robotics Challenge . itsinda ry’Abanyeshuri bo muri Afghanistan ryari rigizwe n’abakobwa gusa ryaje gutuma isi yose irikurikirana nyuma y’uko perezida Donald Trump arifashije kwitabira irushanwa ryari ryimwe visa zo kwinjira muri Amerika.
Kanda hano usome inkuru bisa
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


