Umucamanza wo muri Washington D.C, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateye utwatsi ikirego kirega Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo cyatanzwe na Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba .
Rusesabagina wisanze mu Rwanda mu 2020, aho yahamijwe ibyaha by’iterabwoba kandi akaba yarafunzwe kuva icyo gihe, we n’umuryango we batanze ikirego cya mbere muri Gashyantare 2022.
Yavuze ko icyo yita ishimutwa rye cyabaye nyuma y’aho u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo bamushukashutse bitwaje ibikorwa yagombaga kuvugiramo ijambo byagombaga kumuhesha ubudahangarwa hagendewe ku itegeko rizwi nka Foreign Sovereign Immunities Act.
Ariko umucamanza w’akarere muri Amerika, Richard J. Leon, mu gitekerezo cy’impapuro 15 cyatanzwe kuri uyu wa Mbere ushize nyuma ya saa sita, ntabwo yanyuzwe n’icyo kirego. Yanditse ati: ” Ibyo abarega bose barega abo baregwa bibujijwe n’ubudahangarwa bw’ubusugire bw’amahanga n’ubudahangarwa bw’umukuru w’igihugu,”
Rusesabagina wahawe umudari na Perezida wa Amerika, George W. Bush mu 2005, mu kirego yagejeje ku rukiko yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda igomba kuryozwa ibyo yakoze nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Law.com rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga.
Ati: “Guverinoma y’u Rwanda yemeye yeruye ko yateguye kandi igashyira mu bikorwa igikorwa, imbere muri Amerika, cyo gukurikirana Paul Rusesabagina no gukoresha abakozi bayo kugira ngo bamushore mu gukora urugendo, basezeranya amasezerano y’ibinyoma y’akazi mu Burundi, avuye iwe muri Amerika kugera mu Rwanda, ”
Umwunganizi wa Rusesabagina, Steven R. Perles, wo muri Perles Law Firm, yagize ati “Yanyweshejwe ibiyobyabwenge ajyanwa mu Rwanda, aho abashinzwe umutekano ba Perezida Paul Kagame bamushimuse ku gahato, bakamwica urubozo, bamuhatira gufungwa mu buryo butemewe n’amategeko.”
Ariko umucamanza Leon yasanze ibyo bavuga bidafite ishingiro.
Yanditse ati: “Soma neza, nta gushidikanya ko igice gikomeye cy’ikirego cyahinduwe cy’abarega ari uburyo u Rwanda rufata Rusesabagina, ntabwo ari amakimbirane ashingiye ku bucuruzi hagati y’abarega n’u Rwanda n’abakozi barwo.”
Muri uko kuntu yafashwe, nk’uko abunganira Rusesabagina babitangaza, ngo harimo kuba yarakorewe iyicarubozo ngo yemere icyaha cy’iterabwoba cyatumye akatirwa imyaka 25.
Abunganizi be bati “Umukozi w’[u Rwanda], wambaye inkweto za gisirikare, yakandagiraga ku ijosi rya Bwana Rusesabagina akamuhambira umunwa n’izuru mu gihe yari aboshye, ku buryo bidashoboka guhumeka. Ihohoterwa ryatumye amaguru ya Bwana Rusesabagina atitira atabishaka kubera kubura ogisijeni ”. Ati: “Bwana Rusesabagina yari afite ubwoba bw’ubuzima bwe kandi akababara cyane mu gihe cy’iyicarubozo. ”
Abanyamategeko banditse, ko iyicarubozo rigomba kwima ubudahangarwa ubwo aribwo bwose Perezida w’u Rwanda hashingiwe ku itegeko rirengera abakorewe iyicarubozo.
Ariko umwanya wa Kagame nka Perezida ngo uzana n’ubudahangarwa busesuye nk’uko umucamanza Leon abivuga.
Umucamanza yaranditse ati: ” Ababuranyi nta bubasha na bumwe bw’amategeko bagaragaza urukiko rushobora kugenderaho mu gukora umwihariko kuri iri tegeko ryihariye.”
Rusesabagina yari yasabye indishyi zingana na miliyoni 400 z’amadolari.


