Umwongereza wari rutahizamu, Wayne Rooney watsindiye iki gihugu ibitego byinshi kurusha abandi bakinnyi bose muri iki gihugu, yasezeye kugikinira ku myaka 31 y’amavuko.
Uyu mukinnyi yari yanze kujya mu ikipe y’igihugu izakina amajonjora y’igikombe cy’isi mu kwezi gutaha, dore ko yari asigaye ashyirwa gake mu kibuga.
Rutahizamu Rooney ukinira ikipe ya Everton, yari yasabwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza Gareth Southgate ngo ajye ku rutonde rw’abakinnyi bazakina n’ikipe ya Malta n’iya Slovakia muri ayo majonjora ariko aramuhakanira
Mu magambo ye yasezeye agira ati”Igihe cyose natoranyijwe mu ikipe y’igihugu byaranshimishije cyane ariko ubu ndemeza ko ari igihe cyo kugira ngo nsezere”.
Rooney wigeze kuba kapiteni w’ikipe ya Manchester United, yatsinze ibitego 53 mu nshuro 119 yahamagawe mu ikipe y’igihugu.

Rooney wagiriye ibihe byiza mu ikipe y’u Bwongereza, Three Lions
Mu kwezi kwa gatandatu, Rooney ntiyahamagawe n’umutoza Southgate ngo abe mu ikipe y’u Bwongereza yakinnye na Scotland ndetse n’u Bufaransa.
Ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo Rooney yatsinze igitego cye cya 200 muri shampiyona y’u Bwongereza (League). Ibitego 183 muri ibyo yabitsinze ari muri Manchester United, ikipe yakinnyemo igihe , ibindi 17 abitsinda ari muri Everton.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri Gashyantare 2003, nibwo Rooney yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, ari mu bakinnyi bato bayigaragayemo. Icyo gihe u Bwongereza bwatsinzwe na Australia 3-1, mu mukino wabereye ku kibuga Upton Park.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com


