WDA yahaye umukoro abakobwa biga imyuga isaba imbaraga z'umubiri n'iz'ubwenge

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro WDA, cyasabye abakobwa biga imyuga isaba imbaraga irimo kubaka, kubaza, gusudira, gukanika n’ibindi gukangurira bagenzi babo bakitinya gutinyuka bagakora nk’ibyo basaza babo bakora.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’umuyobozi w’iki kigo Gasana Jerome mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga ku mwana w’umukobwa kwiga imyuga, iyi gahunda ikaba igamije kongera umubare w’abana b’abakobwa bagana aya mashuri ukiri ku kigero cyo hasi.
Mu butumwa uyu muyobozi yageneye abakobwa biga imyuga n’ubumenyi ngiro kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, yasabye abakobwa biga imyuga kujya kwigisha bagenzi babo bakiri mu ngo bumva ko batabasha gukora imirimo isaba imbaraga n’ubwenge.
Ubu bukangurambaga buteganyijwe gukorwa mu gihe cy’iminsi 12, bukaba buzakorerwa mu turere dutandukanye tw’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi wa WDA asobanura ko imwe mu mpamvu nyamukuru zituma abakobwa bakitinya ku kijyanye no kwiga imyuga isa n’ivunanye ari ikibazo cy’imyumvire kikiri mu mitwe ya bamwe muri bo bumva ko hari imirimo yagenewe basaza babo gusa.
Kugeza ubu, abakobwa 18 gusa nibo biga imyuga isaba imbaraga mu bakobwa 40 biga ubumenyi ngiro muri rusange.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *