Umuhanzi wo muri Uganda wari umugabo wa Teta Sandra, Weasel Manizo, yanditse amagambo atakagiza Teta Sandra, avuga ko agikunda uyu Munyarwandakazi, kandi ko bagiye gukora ubukwe mu gihe bizwi ko batandukanye. Weasel Manizo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022, ntiyatanzwe mu bifurije Teta isabukuru nziza. Yagize ati” Teta Sandra rukundo rwanjye turi hafi gukora ubukwe ukambera umugore.” Ubu butumwa ariko yaje kubusiba, bitera kwibaza ibirimo kumubaho cyane ko bizwi ko aba bombi batakibana. Gusa bamwe bavuze ko ibi yaba yabitewe no kwereka Teta ko akimuzirikana. Hari n’abavuze ko yasibye ubu butumwa yirinda gushyamirana n’uwo basigaye bakundana.


