Umukinnyi wa filimi w’Umunyatanzaniya Wema Sepetu yasubije uwahoze ari umukunzi we Idriss Sultan wari wamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga amubaza impamvu akunda kushyira kuri instagram amafoto y’abana b’abandi mu gihe we nta mwana agira ndetse akanamugira inama ko yashinga ikigo cy’incuke.
Wema Sepetu w’imyaka 29 ntiyazuyaje nawe abinyujije kuri instagram yahise asubiza Idriss Sultan ko we yikundira gushyiraho ifoto ya buri mwana yumva yishimiye mu gihe atarabyara uwe bwite.
Wema ati”Iyo ngira uwanjye nakamushyizeho buri gihe, ni uko nta wanjye ngira… Nshyiraho buri mwana wese numva ankoze ku mutima.
Uyu mukobwa asa n’utebya ati” Erega ndamutse nshyiraho uwanjye wazageraho ukareka kunkurikira (unfollow)”
Ubwo Wema Sepetu na Idriss Sultan bagarukaga ku bijyanjye n’abana benshi bahise bibuka ubwo aba bombi bari mu rukundo mu mwaka wa 2016 batangaje ko bateganyaga kwibaruka impanga gusa nyuma byaje gutangazwa ko inda yaje kuvamo.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



